Amerika Yasavye Iperereza ku Rupfu rwa Kizito Mihigo

Kizito Mihigo

Nyuma y’urupfu rw’umururimbyi w’Umunyarwanda Kizito Mihigo, hatanzwe impuruza kuri interenet, isaba ibihugu gushyira umukono ku nyandiko isaba abantumiwe mu nama ya Commanwealth iteganijwe mu Rwanda kutayitabira.

Abagera kuri 2600 bamaze gushyiraho umukono. Iyo mpuruza yatanzwe kuri uyu wa kane. ku rubuga rwa internet irahamagararira abantu kuyishyiraho umukono kugirango basabe abatumiwe mu nama ya 26 ya Commowealth iteganijwe mu Rwanda mu kwezi kwa gatandatu kutazayitabira.

Impamvu nyamukuru abateguye iyi mpuruza bashyira imbere, ni iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa kiremwamuntu bavuga ko rigerwa ku mashyi mu Rwandi, kandi umuryango wa Commwealth wagombye kuzatorera Prezida w’u Rwanda Paul Kagame kuwuyobora, warashyiriweho kugirango uteze imbere amahame ya demokarasi, ubutabera , n’ukishyira ukizana mu bihugu biwugize.

Ku wa mbere w’iki cyumweru Polisi y’u Rwanda imaze gutangaza ko umuririmbyi Kizito Mihigo yasanzwe muri kasho yiyahuye agapfa, umuvugizi wayo yongeyeho ko hagiye gukorwa iperereza kugirango hamenyekane icyatumye yiyambura ubuzima.

Radiyo Ijwi ry’Amerika yagerageje kuvugana n’abavugizi, yaba uwa polisi, yaba uwa RIB ntibafata telefoni zabo zigendanwa. Iyo bitaba telefoni zacu, twari kubabaza umwanzuro wavuye mw’iperereza bakoze. Twari kandi kubabaza niba bararangije gushyikiriza umurambo wa Kizito Mihigo umuryango we, kuko imihango yo gushyingura iteganijwe kuri uyu wa Gatandatu.

Mu gihe ibizava muri iryo perereza bitaratangazwa, hirya no hino kw’isi amakenga ni menshi. Uwungirije ministri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, ushnzwe ibibazo by’Afurika Tibor Nagy, yanditse ku rubuga rwa Twitter agira ati: Mfite impungenge zijyanye n’urupfu rwa Kizito Mihigo waguye ari muri kasho ya polisi, ndetse n’ibisobanuro byatanzwe ko yiyahuye, mbere y’uko iperereza ndetse n’ibizamini by’umurambo (byitwa Autopsie mu Gifransa) bikorwa n’abategetsi b’u Rwanda. Nshyigikiye ko Urwego rushinzwe amaperereza mu Rwanda, RIB, rukora iperereza ku buryo Kizito Mihigo yapfuye.

Abandi basaba iperereza ryimbitse barimo imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa kiremwamuntu, nka Human rights watch, Amnesty international, Commonwealth for Human rights initiative, kimwe na societe civile nyarwanda ikorera hanze, ndetse n’amashyaka ya politiki akorera hanze, bose barasaba ko habaho iperereza ryigenga, ritabogamye, ku rupfu rwa Kizito Mihigo.

Kizito Mihigo ariko yari afite abandi babyeyi mu Bubiligi, bemeye ko ari umwana wabo imbere y’amategeko, kandi babyumvikanyeho na nyina umubyara. Avugana n’Ijwi ry’Amerika, Andre Desmathon yavuze ko yatunguwe n’amakutu avuga ko umwana we yiyahuye: ati jyewe sinigeze nemera ko yihahuye, kubera ko yari umukiristu wakiraga ibimubayeho byose, Sinigneze mbyemera rwose. Twavugana kuri watsap tukandikirana kuri internet, ariko ntiyigeze atubwira ko ashaka guhunga cyagwa se kujya mitwe irwanya ubutegetsi.

Your browser doesn’t support HTML5

Amerika Nayo Isaba Iperereza ku Rupfu rwa Kizito Mihigo