Mu Rwanda haravugwa inkuru y'urupfu rw'umuhanzi wari icyamamare muri muzika Kizito Mihigo.
Amakuru y'urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, polisi n'urwego rw'Ubugenzacyaha RIB batangaje ko yapfuye yiyahuye.
Mu gushaka kumenya byinshi birenze kuri iri tangazo Ijwi ry’Amerika yahamagaye kuri telephone ngendanwa umuvugizi w’igipolisi cy’u Rwanda CP Jean Bosco Kabera maze atubwira mu butumwa bugufi ko yaduhamagara nyuma kuko byumvikanishaga ko yari ahuze.
Tumaze kumwandikira ubundi butumwa bugufi bugaragaza icyo twamushakiraga, umuvugizi w’igipolisi cy’u Rwanda yagize ati “ Ndi mu nama nyoherereza ibibazo kuri Whatsapp”.
Ijwi ry’Amerika yamwoherereje ibibazo maze nyuma y’igihe kitarambiranye umuvugizi w’igipolisi aduha igisubizo kigira kiti “mwareba ibikubiye mu itangazo ibisigaye mukabaza urwego rw’ubugenzacyaha RIB.”
Byabaye ngombwa ko Ijwi ry’Amerika ihita ibaza umuvugizi w’u rwego rw’ubugenzacyaha RIB uwo ni Madamu Marie Michelle Umuhoza maze avuga ko basanze yiyahuje amashuka yiyorosaga kandi ko byabonekaga ko yari mu gahinda gakabije.
Umuvugizi w'urwego rw'ubugenzacyaha RIB yavuze ko Kizito Mihigo yari amaze iminsi adashaka kugira uwo avugisha.
Urupfu rw’umuhanzi Kizito ruje nyuma y’urwa Madam Donat Mutunziwigeze kunganiraho Bwana Leon Mugesera na we mu 2018 waguye muri kasho ya Polisi atarashyikirizwa inkiko.
Icyo gihe urupfu rwe igipolisi cyatangaje ko yiyahuriye muri kasho ya polisi akoresheje ikirahuri cy’icupa ryari ryinjijwemo inzoga muri kasho yari afungiwemo.
Ku itariki 13 z’uku kwezi kwa kabiri ni bwo umuhanzi Kizito Mihigo yafatiwe mu majyepfo y’u Rwanda mu karere ka Nyaruguru ahegera umupaka w’u Rwanda n’Uburundi bivugwa ko yari agiye gutoroka igihugu.
Yari akurikiranyweho gushaka kwambuka umupaka binyuranyije n’amategeko n’icyaha cya ruswa . Uyu muhanzi yamamaye ku ndirimbo zibumbatiye insanganyamatsiko z’ubumwe n’ubwiyunge n’izihimbaza Imana.
Mu 2018 ni bwo yasohotse mu buroko ku mbabazi z’umukuru w’igihugu nyuma y’imyaka ine afunzwe aregwa ibyaha birimo n’ibyo gushaka guhitana abategetsi bakuru b’igihugu barimo na Perezida Paul Kagame.
Ni mu gihe mu 2014 yari yarakatiwe gufungwa imyaka 10.
Kizito Mihigo apfuye afite imyaka 38 y’amavuko nta mugore nta n’umwana asize.
Facebook Forum