General de Brigade Munyakazi Laurent Yarafunzwe

Amakuru y’icyemezo cya gacaca cyo gufunga General de brigade MunyakaziI Laurent yatangajwe na TVR - Televiziyo y'Urwanda - kuri uyu wa mbere, mu makuru ya saa moya n’igice za njoro. Mu kiganiro televiziyo y’u Rwanda yagiranye na Perezida wa gacaca ya selile Ubumwe, segiteri Rugenge, m'umugi wa Kigali, Bwana Kalisa Rayimondi yatangaje ko icyemezo cyafashwe nyuma y'uko uwo musirikare mukuru wahoze mu ngabo za Ex-Fars zatsinzwe ngo atangiriye gushyira iterabwoba ku batangabuhamya.

General Laurent Munyakazi yahamagajwe na gacaca mu ikusanyamakuru ngo na we agire icyo avuga ku byo azi, nyuma ahakana ko atigeze akandagira ahakorewe ubwicanyi.

Aho yashyirwaga mu majwi cyane ni ku kiliziya y’Umuryango Mutagatifu, aho mu ikusanyamakuru hari abamushinje ko bamubonye mu gihe abantu bicwaga, ndetse hakaba ngo hari n'abo yatwaye ari kumwe na Padiri Munyeshyaka ntibagaruke, kugeza na n'ubu hakaba nta we uzi irengero ryabo. General de Brigade Munyakazi yahakanye amakuru yose yamuvuzweho, arimo no kuba yaratanze imbunda mu basivile.

General de Brigade Munyakazi ni we wari ushinzwe umutekano mu mugi wa Kigali
mu gihe cya gjenocide, akaba yari colonel mu ngabo zatsinzwe. Ubu yari umuyobozi
w’ingabo za Diviziyo ya kabiri ikorera mu ntara ya Byumba, Kibungo n’Umutara. Azwiho kandi kuba yaratanze ubuhamya Arusha mu rukiko mpuzamahanga ku Rwanda ku itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya genocide.

Undi musirikare mukuru wahamagajwe na gacaca mu ikusanyamakuru ndetse bigasa n’aho ashinjwa ni mugenzi we General Gatsinzi Marcel, Minisitiri w’ingabo,
na we wahoze mu ngabo za kera, Ex-fars.

Amakuru arambuye kuri iyi nkuru tuzayabagezaho mu minsi iri imbere.