Uko wahagera

General Major Munyakazi Laurent Yitabye Gacaca ya Rugenge


Kuri uyu wa gatandatu, tariki 7 Gicurasi, ni bwo General Major Laurent Munyakazi yitabye urukiko Gacaca rw’umurenge wa Rugenge. Yatangiye ubuhamya kuri sitade iri mu kigo cya gisirikare cya Kigali, imbere y’abaturage benshi b’umugi wa Kigali, n’abasirikaren b’ingabo bakuru hafi ya bose, barimo n’Umuyobozi mukuru w’ingabo, General James Kabarebe.

Intandaro y’ihamagazwa rya General Major Munyakazi ni uko hari abatanze ubuhamya bamushinja ko yagiye aboneka ahantu hiciwe abantu, nko kuri St. Paul hiciwe abantu bazwi bagera ku 186 tariki ya 17 z’ukwa gatandatu muri 1994. Uwo munsi General Munyakazi, wari Lieutenant Colonel icyo gihe, ngo yahageze mu gitondo na nimugoroba nk’uko babimushinja.

Ibyo General Munyakazi yabihakanye yivuye inyuma. Yemera ko ubwo yatabazwaga yasabye Capitaine Ntirugiribambe gutabara abagendarume boherejweyo, bakaba ari bo bishe abantu. Avuga ko atari na we wari ushinzwe kuharinda. Ahubwo ngo yabikoze mu rwego rwo gutabara kuko mugenzi we waharindaga yari yagotewe Kacyiru.

General Munyakazi asobanura ko aho yari ashinzwe kurinda, harimo na Kiliziya ya Mutagatifu Mikayire, ngo nta muntu wahaguye. Yatanze n’urugero rw’abo yarokoye bari bagiye kwicwa kuri Mille Collines, barimo n’umuryango w’uwahoze ari minisitiri, Mulindangabo Ambroise. Ibyo ngo ni byo byatumye yimurira ibirindiro bye kuri Mille Collines kugira ngo arinde abantu.

N’ubwo General Munyakazi avuga ko hari abo yakijije, abamushinja bakomeje kumushinja bivuye inyuma. Uwitwa Hamidu Safari yavuze ko yamwiboneye n’amaso ye atanga grenade, ngo amaze kubaza ngo kuki nta mwanda wari uhari. Aha Safari yasobanuye ko ngo yashakaga kuvuga ngo kuki nta mirambo y’Abatutsi yari ihari.

Mu buhamya General Major Munyakazi yatanze yavuze yigarukiye ahanini ku mateka ya genocide, ntiyagira icyo atangaza k’uruhare we yaba yarayigizemo kuko mu buhamya bwe General Munyakazi yemeza ko nta cyaha cya genocide yakoze.

Ku bijyanye n’amateka ya genocide General Munyakazi yavuze ko genocide yakozwe mu gihe cy'imyaka 35, kuva muri 1959. Ashinja ubutegetsi bwose bwasimburanye mu Rwanda kuva icyo gihe kugeza muri1994, ubwo hicwaga miliyoni y’abantu.

General Munyakazi avuga ko genocide yateguwe kandi hagafatwa n’ingamba zo kuyishyira mu bikorwa, hakicwa abantu benshi mu gihe gito. Mu byo atangaza byafashweho ingamba harimo no gutoza urubyiruko rwa CDR n’urwa MRND - amashyaka aregwa kugira uruhare muri genocide yo muri 1994, MRND ikaba ari yo yari ku butegetsi - kuvanaho kirazira yo kwicira abantu mu nsengero.

Ibyo ngo byakozwe nyuma y’ubushakashatsi bwasanze impamvu genocide yari yarakunze kunanirana mu bwicanyi bwari bwarabaye mbere, nko muri 1959, 1963 na 1973, ngo ari uko abantu bahungiraga muri za kiliziya, bakaharokokera.

Ubundi buryo bwagombaga gukoreshwa ngo ni ubwo gushyiraho bariyeri ahantu henshi mu rwego rwo kwica abantu benshi mu gihe gito. Hari kandi ngo no
gukangurira Abahutu ko Abatutsi ari ibyitso by’Inkotanyi, ko bagombaga gufatwa nk’umwanzi, urutonde rwabo rugakorwa, hagashyirwaho n’amategeko y’Abahutu.

M’ukurangiza ubuhamya bwe, General Munyakazi yasabye Abanyarwanda imbabazi ngo kuko yakoreye Leta y’abicanyi. Yanashimiyie FPR yamusubije mu gisirikare, ikanamugirira ikizere mu kazi.

Twababwira ko General Munyakazi ari umwe mu bagize komisiyo ikusanya amakuru k'uruhare ingabo z’Ubufaransa zagize mu gihe cya genocide, yagize n’uruhare runini m’ugutanga ubuhamya m’Urukiko Mpuzamahanga ku Rwanda rukorera Arusha muri Tanzania.


XS
SM
MD
LG