Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden burimo burategura ihererekanyabubasha n’ubw’umukuru w’igihugu watowe, Donald Trump.
Iyi nzibacyuho ikurikiriza umurongo ngendarwaho w’itegeko ryitwa “The Presidential Transition Act” ryo 1963, n’uko ryagiye rivugururwa kugera mu kwa 12, 2022. Rivuga ko perezida wa Repubulika ucyuye igihe ashyiraho inteko mpuzabikorwa yitwa “White House Transition Coordinating Council” byibura amezi atandatu mbere y’umunsi wa nyuma w’amatora y’umukuru w’igihugu.
Ishinzwe kugira inama inzego za guverinoma uko zigomba gutegura no kwitegura ihererekanyabubasha no korohereza imikoranire yazo na Komite y’inzibacyuho ya perezida watowe.
Igizwe n’abakozi bo hejuru ba guverinoma n’abandi bantu ku giti cyabo perezida wa Repubulika ashima ubunararibonye n’ubushishozi.
Perezida watowe nawe ateganya Komite igomba gukorana n’iyi Nteko n’izindi nzego za guverinoma zose.
Trump yashinze iye mu kwezi kwa munani gushize. Uwahe kuyiyobora ni umutegarugoli Linda McMahon, wahoze ari umuyobozi mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe ibigo by’ubucuruzi bito bito, kuva mu 2017 kugera mu 2019 ku butegetsi bwa Perezida Trump, n’umuherwe Howard Lutnick wateye inkunga cyane Trump mu kwiyamamaza. Komite irimo kandi na visi-perezida watowe wa Trump, JD Vance, n’abahungu babiri bakuru ba Trump, Donald Trump Jr. na Eric Trump, n’abandi.
Aba bandi, nk’uko itegeko ribiteganya, ni amatsinda y’abantu perezida watowe agena, bakajya muri minisiteri n’ibigo bya leta kumutegurira uko azahita atangira gutegeka akimara kurahira.
Itegeko rivuga kandi ko guverinoma ibagenera ingengo y’imali, ibiro, n’ubundi buryo bwose byo kuborohereza akazi kabo. Ikigo cya leta gishinzwe kubishyira mu bikorwa cyitwa GSA, General Services Administration. Risobanura ko ibikorwa byo gutegura ihererekanyabutegetsi bigomba gutangira iminsi itanu nyuma y’amatora.
GSA igenera kandi perezida na visi-perezida batowe ibiro n’ibindi bigomba kubafasha mu kazi kabo ko kwitegura kuyobora igihugu. Ibi biro bikomeza gukora kugera ku minsi 60 nyuma y’iyimikwa ryabo.
Ese abatowe baba bakora iki muri ibi biro?
Icya mbere, inzego z’umutekano n’ubutasi zigomba kubagezaho raporo mu nama bagirana nazo buri munsi imbonankubone. Baba kandi bashaka abazabafasha kuyobora igihugu. Perezida mushya agomba kwitegura gushyira mu myanya y’imilimo abantu barenga 4,000.
Byibura 1,000 muri bo bagomba kwemezwa na Sena y’igihugu. Bisaba igihe kirekire. Aha twavugamo ba minisitiri, ba ambasaderi, abacamanza n’abashinjacyaha bo ku rwego rw’igihugu, n’abayobozi bakuru b’izindi nzego nyinshi zitandukanye.
Muri iyi minsi ni byo perezida watowe Donald Trump arimo. Urugero: amaze gutangaza abazamubera umuyobozi w’imilimo mu biro bye n’abazamwungiriza, umujyanama mukuru mu by’umutekano, minisitiri w’ingabo z’igihugu, minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, umuyobozi mukuru wa CIA (ikigo cy’igihugu cy’ubutasi mu mahanga), umuyobozi w’urwego rw’igihugu gishinzwe gasutamo n’abinjira n’abasohoka (ICE mu magambo magufi), umubobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibidukikije (EPA), ambasaderi mu Muryango w’Abibumbye, ambasaderi muri Isiraheli, n’intumwa yihariye mu Burasirazuba bwo Hagati y’isi.
Naho ku birebana n’umukuru w’igihugu ucyuye igihe, Joe Biden, mu nzibacyuho arakora bisanzwe kugera kw’itariki ya 20 y’ukwa mbere gutaha saa sita y’amanywa.
Iminsi 30 mbere yaho (ni ukuvuga nko mu matariki ya 20 y’ukwa 12 gutaha), we na visi-perezida ucyuye igihe Kamala Harris, GSA izatangira kubafasha kwitegura kugenda.
Izabatera inkunga byibura amezi arindwi azakurikiraho. By’umwihariko, igomba gutegurira Biden ibiro azakoreramo ubuzima bwe bwose, abakozi babyo, n’ibikoresho byabyo.