Visi Perezida w’Amerika, Kamala Harris, wari umukandida w’Abademocrate mu matora ahumuje muri Amerika, yari amaze amezi atatu abwira Abanyamerika imigabo n’imigambi abafitiye baramutse bamutoreye kuba umukuru w’igihugu mu myaka ine iri imbere.
Muri icyo gihe cyose yari afite icyizere ko amahame ye, ibyo yemera n’ibyo yifuza kugeza kuri Amerika aramutse atowe bihagije kumuhesha icyizere cy’abatora ngo bamundagazeho amajwi.
Icyo gihe cyose cyashojwe n’ijoro ry’itora ryo kuwa gatanu z’uku kwezi, we n’abamushyigikiye barinze bagera ku munota wa nyuma bagikomanga umuryango ku wundi bakangurira abaturage gutora.
Ibyakurikiyeho si byo yari ategereje kuko byarangiye Donald Trump bahiganwaga amurushije amajwi.
Ijambo ryo kwemera ibyavuye mu matora, Kamala Harris, yahisimo kurivugira kuri kaminuza ya Howard, aho yarangije amashuli mu mwaka wa 1986 hari hateraniye abiganjemo urubyiruko. Imbere y'imbaga y'abari bamushyigikiye yagize ati:
"Uyu munsi umutima wanjye uruzuye. Wuzuye ishimwe kubera icyizere mwangiriye, wuzuye urukundo rw’igihugu cyacu, kandi wuzuye ukwiyemeza. Ibyavuye muri Aya matora si byo twashakaga, si byo twaharaniye, si byo twatoreye. Ariko munyumve, munyumve nimvuga ngo, urumiri rw’isezerano ry’Amerika, ruzahora rwaka".
Yakomeje agira ati: "Ruzahora rwaka igihe cyose tutazarambirwa kandi tugakomeza kubiharanira. Tugomba kwemera ibyavuye mu matora. Kare navuganye na perezida watowe ndmukeza. Kandi namubwiye ko tuzamufasha we n’abo bazakorana mu byerekeye guhererekanya ububasha. Kandi ko tuzahererekanya ububasha mu mahoro".
Kamala Harris yavuze ko yahisemo gushimangira ko mu ihame rya demukarasi y’Amerika ry’uko utsinzwe amatora agomba kwemera ibyayavuyemo. Ati: "Uku ni ko konyine demukarasi itandukana n’igitugu kandi ushaka icyizere cya rubanda agomba kugiharanira"
Ariko iki cyizere cya rubanda Kamala yavugaga nticyashoboye kugaragara mu majwi y’abamutoye.
Trump watsinze amatora yahuye na byinshi bituma isura ye itagaragara neza muri Rubanda. Inshuro ebyiri zose inteko ishingamategeko y’Amerika yatoye yemeza ko akurikiranwa. Inshuro enye zose yarezwe ibyaha nshinjabyaha, ahamwa n’ibyaha bishingiye ku gitsina no gusebanya.
Mu kwezi kwa gatanu yabaye perezida wa mbere w’Amerika wahamijwe icyaha nshinjabyaha ubwo urukiko rwa New York rwamuhamyaga ibyaha 34 byo kuriganya inyandiko z’ubucuruzi agamije guhisha amafaranga yahonze umugore uzwi muri filimi z’imibonano mpuzabitsina.
Inzira ye ya politike yasaga nk’irangiye ubwo yangaga kwemera ko yatsinzwe amatora mu 2021 ku italiki ya 6 z’ukwezi kwa mbere maze amatsinda y’abamushyigikiye akagaba igitero ku ngoro y’inteko ishinga amategeko y’Amerika.
Hejuru y’ibyo byose, yitwikiriye ibihangayikishije abatora, cyane cyane izamuka ry’ibiciro, n’ibyo yavugaga adafitiye gihamya ko urugero rw’ibyaha rugenda ruzamuka muri Amerika kubera abimukira binjira hadakurikijwe amateko. ibyo byose bituma atsinda Kamala Harris mu buryo butunguranye.
Igisigagaye n'ukureba icyo Trump wa kabiri ahishiye Amerika mu myaka ine iri imbere