Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yamaze kwizera intsinzi nyuma yo kwegukana leta z’ingenzi, zirimo na Pennsylvania. Ibyo birasigira Visi Perezida Kamala Harris amahirwe ya ntayo yo kuba perezida wa mbere w’umugore mu mateka wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Kuri leta zirindwi z’isibaniro abakandida bombi bahataniraga kwegukana ndetse zari zitezweho gutanga ikinyuranyo gifatika no kwerekana uwatsinze, kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu Trump yari amaze kwegukanamo ennye.
Izo ni Pennsylvania, Georgia, Karolina ya Ruguru na Wisconsin. Ibyo bikaba byamuhesheje amajwi 277 y’intumwa z’itora kuri 270 asabwa ngo intsinzi iboneke. Ni mu gihe Kamala Harris yari akiri u majwi 224 y’intumwa z’itora.
Ibi byatumye uyu wahoze ari Perezida Donald Trump atangaza intsinzi, aho yashimye imbaga y’abakunzi be bari bakoraniye muri leta ya Florida.
“Ndifuza kuabashimira cyane mwese; ibi ni agatangaza, hamwe n’ibihumbi by’inshuti zakoraniye hano! Itsinda ry’agatangaza. Iri ni itsinda ry’akataboneka ku muntu uwo ari we wese. Ni itsinda rya politiki ry’ibihe byose; nta kintu nk’iki cyari bwakabeho mu gihugu cyacu. Tugiye gufasha igihugu cyacu…, dufite igihugu gikeneye gufashwa cyane… tugiye kurinda imipaka yacu, tugiye gukemura buri kimwe mu gihugu cyacu!”
Bwana Trump kandi mu ijambo rye ritangaza intsinzi ye yijeje abaturage b’Amerika kuzabarwaninirira yivuye inyuma.
"Dukoze amateka uyu mugoroba kubw’impamvu, … twarenze ibizazane umuntu atumvaga ko byashoboka…. Ariko iyi ni intsinzi ya politiki igihugu cyacu kigiteze kugira. Ndifuza gushimira abaturage b’Amerika ku cyizere cyabo kidasanzwe cyo kuba nongeye gutorerwa kuba perezida wa 47, naranabaye perezida wanyu wa 45! Kandi buri muturage nzamurwanirira, ndwanirire imiryango yanyu, n’ahazaza hanyu. Buri munsi nzahora mbarwanirira n’imbaraga zanjye zose.”
Bamwe mu bategetsi b’ibihugu byo ku isi n’imiryango mpuzamahanga batangiye koherereza Bwana Trump ubutumwa bumukeza ku ntsinzi ye. Abo barimo na Keir Starmer, Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza.
Uyu mutegetsi w’Ubwongereza, mu itangazo yanyujije ku rubuga rwe rwa X, yagize ati:
“Ishimwe kuri Perezida watowe Trump kubw’iyi ntsinzi yawe y’amateka mu matora. Niteguye gukorana nawe mu myaka iri imbere. Nk’abanywanyi ba hafi, dufatanye urunana mu kurengera indangagaciro dusangiye z’ubwisanzure, demukarasi n’iterambere. Kuva ku iterambere ry’ubukungu n’umutekano kugeza ku ikoranabuhanga no guhanga udushya, nzi ko umubano w’Amerika n’Ubwongereza uzakomeza gutera imbere ku nkombe zombi z’inyanja y’Atlantika mu myaka iri imbere.”
Mu bandi bategetsi bashimiye Trump harimo na Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron, ndetse n’abo mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi.
Kugeza Ubu Visi Perezida Kamala Harris we ntacyo yari yagatangaje. Kugira ngo abe yabona intsinzi, we yasabwaga kwegukana nibura intsinzi muri leta enye zisigaye zose muri izi zirindwi z’isibaniro. Izo zirimo Michigan, Wisconsin, Nevada na Arizona. Nyamara nubwo ibarura ry’amajwi ritari ryakarangiye, hari aho Trump akimuza imbere mu majwi muri zimwe muri zo.
Ikirenze ku kuba Trump yamaze kwizera intsinzi ku mwanya w’umukuru w’igihugu, ishyaka rye ry’aba Repubulikani ryegukanye ubwiganze ku myanya 100 y’abagize umutwe wa sena. Icyakora ntiharamenyeka ishyaka riza kwegukana ubwiganze mu mutwe w’abadepite.