Icyifuzo cya Carter cyo Gutora Umwiraburakazi wa Mbere Ku Mwanya wa Prezida Yakigezeho

Jimmy Carter, Perezida wa 39 wa Leta zunze ubumwe z’Amerika

Inzozi za Perezida wa 39 wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Jimmy Carter, zabaye impamo. Iminsi mike nyuma yo kuzuza imyaka 100 y’amavuko yabashije gutora. Yahoraga abibwira abe ko yifuza kuramba bihagije kugirango azatabaruke yarahaye ijwi rye Kamala Harris.

Jimmy Carter yabaye umukuru w’igihugu kuva mu 1977 kugera mu 1981. Ni uwo mw’ishyaka ry’Abademokarate. Yujuje imyaka ijana y’amavuko kw’itariki ya mbere y’ukwa cumi, aba abaye perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika wa mbere urambye gutya.

Carter afite intege nke cyane. Amaze hafi imyaka ibiri iwe mu rugo rwe, mu mujyi wa Plains muri leta ya Georgia, hasa n’ahabaye ibitaro bye. Ni yo mpamvu yamye yambaza iyamuremye ngo ibe ikimutije umwuka, izamuhamagare yabanje gutora, kandi gutora Visi-Perezida Kamala Harris, kandida w’ishyaka ry’Abademokarate.

Umwuzukuru we witwa Jason Carter yabitangaje mu binyamakuru mu kwezi kwa munani gushize.

Iminsi 15 nyuma y’isabukuru ye y’imyaka 100, Jimmy Carter, nk’uko yabyifuzaga, koko rero yaratoye kw’itariki ya 16 y’ukwa cumi, ahitamo Kamala Harris. Inzego zishinzwe amatora za leta ye, yigeze no kubera guverineri kuva mu 1971 kugera mu 1975, zamwoherereje mw’iposita urupapuro rw’itora, amaze gutora nawe yarwohereje arunyujije mw’iposita.

Usibye kumubera umwuzukuru, Jason Carter ni n’umuyobozi mukuru w’ikigo cyitwa Carter Center.

“Yari afite ubwuzu bwo kugeza ku myaka ijana. Ariko yari afite ubwuzu bwinshi cyane kurushaho bwo gutora Kamala Harris. Kuva yarakuriye mu majyepfo y’igihugu yari yiganjemo ivanguramoko ryakorerwaga Abirabura, no kugira kimwe mu bikorwa bye bya politiki bya nyuma afasha Umwiraburakazi gutorerwa kuba perezida, ndahamya ko byari bikomeye kuri we.”

Jimmy Carter yiyamamariza umwanya w'umukuru w'igihugu mu 1976

Jimmy Carter yashinze Carter Center nyuma yo kuva ku butegetsi bw’igihugu kugirango akomeze ibikorwa bye byo guharanira amahoro n’uburenganzira bwa muntu kw’isi. Yabiherewe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu 2002.

Joe Crespino ni mwarimu w’iby’amateka muri kaminuza yigenga yitwa Emory, iri mu mujyi w’Atlanta, umurwa mukuru wa Georgia. Atekereza ko itora rya Jimmy Carter rifitanye isano n’umurage we, by’umwihariko ukuntu yaharaniye umushinga w’ivugurura ry’itegeko nshinga ry’igihugu ryitwa Equal Rights Amendment, ERA mu magambo magufi.

“Gutora kandida wa mbere w’Umwirabura ni ikintu gikomeye kuri we. Atari ukubera gusa ubunararibonye bwe ku bibazo bw’amoko yabonye mu buzima bwe, ahubwo n’ubunararibonye bwe bwo guharanira guteza imbere inyungu z’abagore mu buzima bw’igihugu.”

ERA rigamije kwimakaza uburinganire hagati y’abagabo n’abagore. Inteko ishinga amategeko y’igihugu, Congress, yemeje umushinga wawo Carter akiri perezida. Ariko kugeza ubu, imyaka 40 irarenze, nturemezwa burundu.

Leta ya Georgia ni imwe muri zirindwi abakandida bombi bapiganirwa cyane muri aya matora. Izindi ni North Carolina, Pennsylvania, Michigan, Wisconsin, Nevada, na Arizona. Ntawe zibogamiyeho ku buryo rero ijwi ryaho riremereye.

Muri rusange mu gihugu cyose, ibipimo by’amajwi y’abashobora gutora byerekana ko kandida w’Abademkrate Kamala Harris na kandida w’ishyaka ry’Abarepubulikani, Donald Trump, begeranye cyane. Ntawe usiga undi. Bituma ndetse abahanga mu bya politiki bavuga ko bombi bashobora kuzagira amajwi angana neza neza. Biramutse bigenze bityo, icyo gihe bakiranurwa n’itora ryakorwa na Congress-Umutwe w’Abadepite, nk’uko itegeko nshinga ribiteganya.

Mu mateka ya leta zunze ubumwe z’Amerika, Umutwe w’Abadepute wakiranuye amatora y’umukuru w’igihugu yabaye mu mpera z’umwaka w’1824. Icyo gihe, abakandida bari bane. Nta n’umwe wayatsinze. Mu kwa kabiri 1825, abadepite barateranye bahitamo umwe muri batatu bari baje imbere, nk’uko itegeko nshinga ribiteganya, batora John Quincy Adams.