Abayobozi bakuru b’inzego z’ubutasi za Leta zunze ubumwe z’Amerika baratangaza ko abarwanya Amerika bakomeje gushyira umwete mu bikorwa bigamije kubiba umwuka mubi mu gihe cy’amatora.
Baravuga ko ibihugu bimwe na bimwe bishobora kuba byerekeza ku migambi yo guteza imvururu zishingiye mu matora muri Amerika.
Amakuru aheruka ni ayashyizwe ahagaragara ku wa kabiri n’ibiro by’umuyobozi mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubutasi muri Amerika.
Aya makuru asohotse mu gihe hasigaye ibyumweru bibiri mbere y’uko Abanyamerika batora ku taliki 5 z’ukwezi kwa cumi na kumwe.
Inyandiko yasohowe n’ibi biro ivuga ko ‘ibihugu by’amahanga arimo Uburusiya, Irani, n’Ubushinwa bakomeje umugambi wo kubiba urwango n’amakuru agamije guteza amacakubiri mu banyamerika no kubateza kutizera demukarasi y’Amerika’. Ibi babifata nk’ibyaba mu nyungu zabo nkuko iki cyegeranyo kibyemeza.
Iyi nyandiko iravuga ko inzego z’Amerika z’ubutasi zikomeje kwemeza ko Uburusiya butangiye kwinjira muri gahunda zo guhembera imvururu. Iyi nyandiko kandi ikomeza ivuga ko Irani yo ishobora kuzagerageza guteza imvururu