Muri Leta zunze ubumwe z'Amerika, uko itariki y'amatora igenda yegereza ni nako abaturage bagenda barushaho guhungabana, hatitaweho ishyaka barimo cyangwa babogamiyeho. Ni umwanzuro w'Ishyirahamwe ry'abaganga b'ibibazo byo mu mutwe ryo muri Amerika, APA mu magambo magufi y'Icyongereza. Ni byo turebera hamwe mu rwego rw’inkuru zihariye zisobanura ibireba amatora yo muri uyu mwaka.
Iryo shyirahamwe, APA, ryakoze ubushakashatsi risanga hafi ¾ bafite icyo ryita indwara yo guhungabana (cyangwa se yo guhangayika cyane) kubera amatora y’umukuru w’igihugu.” Ni amatora ubu yatangiye muri leta zimwe na zimwe, akazasozwa n’itariki ya 5 y’ukwa 11 gutaha.
Bituruka ku mpamvu nyinshi zirimo ibinyura mu bitangazamakuru, impaka za politiki, n’impungenge z’ejo hazaza h’igihugu cyabo. Lynn Bufka ni umuyobizi mukuru wungirije wa APA. Yabisobanuriye Ijwi ry’Amerika ku buhanga bwa “Zoom.” ati:
“Umwuka wa politiki, impaka zirebana n’amatora, bisigaye bishyushye cyane kurusha mbere. Bisigaye bitanya abantu cyane. Byatumye twibaza niba bigira ingaruka ku bantu. N’uko abantu batubwira ibyo byanyuramo. Benshi muri bo byababereye intandaro yo guhungabana. Kandi n’ubundi bushakashatsi butandukanye bwageze ku mwanzuro umwe.”
Abashakashatsi basanze ubu burwayi bugira ingaruka ku Banyamerika bari hagati ya 1/5 na ¼ mu mibanire yabo n’abandi, mu miryango, abaturanyi, inshuti, no mu kazi aho bakorera, kubera politiki. Muri bo, abenshi ni abakiri bato, abahengamiye ku bitekerezo by’ishyaka ry’Abademokarate n’abandi bose bari cyane mu bya politiki.
Umuti rero waba uwuhe? Lynn Bufka aragira ati:
“Kuba ubwacu twiha guhora dukurikira amakuru mabi, amashusho mabi, imvugo mbi, bituma turushaho kwiyumvisha ko ibintu ari bibi bikanazamura uko duhungabana. Tugomba rero kwisubiraho. Tugira inama abantu kwitabira ibikorwa bisobanutse, byaba birebana n’amatora, ibibazo bisanzwe muri sosiyete-muntu, cyangwa se no mu bindi bibazo byabo bwite.”
Ishyirahamwe ry’abaganga b’ibibazo byo mu mutwe muri Leta zunze ubunwe z’Amerika, APA, ishimangira ko abantu bakwiye gutuza, gutsura umubano bafitanye n’abandi, nko guhura nabo kenshi bakaganira, kwita ku bikorwa ngororamubiri, kwita ku byo bafungura (barya), no gusinzira bihagije. Bishobora kubafasha kugabanya imihangayiko y’amatora. (VOA)