Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, inama rukokoma y’ishyaka ry’Abademokarate yashoje imilimo yayo mu mujyi wa Chicago muri leta ya Illinois ku munsi wa gatatu. Iyi minsi ine yaranzwe n’ibimeze nk’ibirori, birimo imiziki. Ariko rero abanyapolitiki benshi b’ishyaka ry’abademokarate barasimburanye baranga abakandida babo, Kamala Harris ku mwanya w’umukuru w’igihugu, Kim Walz ku mwanya wa visi-perezida wa Repubulika.
Batumiye ingo z’abantu b’ingeli zitaduakanye bavuga ku bibazo barimo. Batumiye sabanyamadini, ibyamamare muri muzika, muri senema, no muri siporo (dore ko n’iri koraniro ribera muri “arena” y’ikipe ya basketball y’icyamamare Chicago Bulls).
Batumiye kandi baha ijombo ndetse n’abanyapolitiki bo mw’ishyaka ry’Abarepubulikani, rya Donald Trump, bamwe ndetse bakoranye nawe hafi cyane, bitandukanyije nawe, kubera impamvu z’imyitwarire ye n’amatwara ye ya politiki, batangaza ko bazatora Kamala Harris.
Abademokarate batumiye n’abandi barimo abo mu mashyirahamwe y’abakozi n’abaharanira uburenganzira bwa muntu, nka Pasitoro Al Sharpton wo mw’itorero by’Ababatisita, Umwirabura washinze kandi ukuriyeumuryango wo guharanira uburenganzira bw’ibanze bwa rubanda witwa “National Action Network.” Kuri we, Amerika ntigomba gusubira inyuma.
“Ntidushyigikira umukandida. Ahubwo tujya inyuma y’imigambi ye, nko mu nzego z’ubutabera mpanabyaha, uburinganire bwa bose mu by’ubukungu n’imali no by’ubuvuzi, no mu bindi bibazo byinshi binyuranye n’uburenganzira bwa rubanda.”
Reverand Al Sharpton yemereye Kamala Harris amajwi y’abo ahagarariye, kubera ko, nk’uko yabyivugiye, kandida w’Abarepubulikani Donald Trump amaze imyaka n’utwaka azi neza cyane, adashobora kurengera uburenganzira bwa bwamwe na bamwe.
Gabrielle Giffords, bakunze kwita Gabby, yabaye depite wo ku rwego rw’igihugu ahagarariye leta ya Arizona kuva mu 2007 kugera mu 2012. Kw’itariki ya 8 y’ukwa mbere 2011, Gabby yari mu giterane cy’abaturage yari ahagarariye mu nteko ishinga amategeko, noneho umuntu araza arabarasa, agamije kumwica.
Abantu batandatu, barimo umucamanza wo ku rwego rw’igihugu, barapfuye abandi 19, barimo Gabby, barakomeretse. Gabbby yangiritse umutwe n’ubwonko bikomeye, ariko abaganga baramuve, aracyariho, aragenda n’ubwo acumbagira, aravuga.
Kuva icyo gihe, we n’umugabo we, Mark Kelly wahoze uri umuderevu w’ibyogajuru ubu akaba ari Senateri wo ku rwego rw’igihugu, bari mu baharanira cyane ko imbunda zifite ubushobozi bwo kurasa amasasu menshi mu gahe gato zikica abantu imbaga zicika mu baturage.
Yinjiye ari kumwe n’umugabo we. Bamwakirije amashyi no gusakabaka cyane “Gabby, Gabby, Gabby.” Umunsi w’ishyano … ishyano, ishyano rwose. Ni nk’aho napfuye. Ariko nararwanye, nadatsinda, ndiho. Nongeye kwiga gutambuka na none, intambwe imwe ku yindi. Narongeye niga kuvuga, ijambo ku rindi. Nshuti zanjye, Kamala azaba perezida w’igitangaza. Kamala azatsinda abagurisha intwaro n’abazamamaza, azatsinda abacuruza imtwaro muri megendu.”
Ijambo rya nyuma ni irya Visi-Perezida Kamala Harris, wemeye ku mugaragaro guhagararira koko ishyaka ry’Abademokarete mu matora y’umukuru w’igihugu.