Umukandida w’ishyaka ry’Abademocrate ku mwanya wa perezida w’Amerika, Kamala Harris, yahisemo guverineri wa leta ta Minnesota, Tim James Walz, kuzamubera Visi Perezida mu matora ateganyijwe mu kwezi kwa cumi na kumwe.
Ubutumwa bwemeza ku mugaragaro Tim Walz kuri uyu mwanya bwaje mbere y’uko iri shyaka rijya kwiyamamaza ku mugaragaro muri leta ya Philadelphia. Abwira abarwanashyaka b’Abademocrate, Kamala Harris yavuze ko ashimishijwe n’icyemezo yafashe cyo guhitamo Tim Walz ngo bazafatanye kwiyamamaza. Yavuze ko ari umuyobozi urangwa n’ibikorwa, bityo ko amwizeyeho kuzabigaragaza mu gihe cyo kwiyamamaza no mu gihe azaba ari Visi Perezida.
Uyu mugabo w’imyaka 60 yigeze kuba mu gisirikare cy’Amerika mu ngabo za leta ya Minnesota, akora n’akazi k’ubwarimu mbere y’uko aba umudepite mu nteko ishinga amategeko y’Amerika mu mwaka wa 2006. Yakoze ako kazi mu gihe cy’imyaka 12 ahava atorerwa kuba guverineri wa leta ya Minnesota mu mwaka wa 2018.
Ku buyobozi bwe muri iyi leta Tim Walz yaharaniye gushyiraho amafunguro y’ubuntu ku mashuri, ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kugabanya imisoro ku baturage bo mu byiciro biciriritse by’ubukungu no kongera igihe cya konji ku bakozi bo muri leta ayoboye.
Ku rwego rw’igihugu azwiho guharanira uburenganzira bw’abagore ku birebana n’ubuzima bw’imyororokere. Ku rundi ruhande ashyira imbere inyungu z’abahinzi n’uburenganzira bwo gutunga intwaro.
Abakurikiranira hafi ibya politiki y’Amerika bavuga ko uyu mugabo uzwi cyane muri za leta zo hagati no mu burengerazuba bw’Amerika azagira uruhare rukomeye mu kugerageza kwigarurira abatora muri leta ya Wisconsin n’iya Michigan zishobora gutora uruhande urwo ari rwo rwose hagati y’Abademocrate n’Abarepubulikani.
Tim Walz azwi nk’umuntu uvuga rikumvikana mu bazungu biganjemo abatuye mu byaro, kandi abenshi muri bo ubushize batoye bashyigikira Donald Trump cyane.
Abasesenguzi bakavuga ko aha Kamala Harris yaba yakoze imibare neza kuko yafunguye amarembo yo kubigarurira no kwiyegereza abandi kugeza ubu batari bahitamo niba bakwiriye kwemera Trump bwa kabiri muri prezidansi y’Amerika.