Nk’uko byagenze mu matora yo mu myaka yashize, aya yo mu 2024 muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, cyane cyane ay’umukuru w’igihugu, nayo yugarijwe n’amahanga ashaka kuyivangamo. Mu nkuru zihariye zisobanura ibirebana n’aya matora yo muri uyu mwaka, turarebera hamwe uyu mwanzuro w’inzego z’iperereza za Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Mu matora yo mu 2016 no mu 2020, Amerika ishinja Uburusiya by’umwihariko ko bwakoze byose kugirango bufashe kandida w’ishyaka ry’Abarepubulikani, Donald Trump, gutsinda. No muri aya matora yo muri uyu mwaka, Leta zunze ubumwe z’Amerika ivuga ko bikiri kwa kundi: Uburusiya na none ni Trump bwahisemo.
Inzego z’ubutasi z’Amerika zisobanura ko ahubwo byafashe indi ntera kubera uruhare Amerika ifite ku birebana n’intambara yo muri Ukraine na politiki yayo ku Burusiya muri rusange. Uburusiya bushaka umukuru wa Leta zunze ubumwe z’Amerika wazahagarika gutera Ukraine inkunga za gisirikare. Ikipe yo kwiyamamaza kwa Trump ihakana imyanzuro y’izi nzego. Ivuga ko Uburusiya butarimo bugerageza kumufasha.
Ku rwego rumwe n’Uburusiya, Leta zunze ubumwe z’Amerika ishyira ku murongo wa mbere n’Ubushinwa na Irani. Bose bashaka kugendera cyane cyane ku mutingito wa politiki uturuka ku gitero cy’uwarashe Trump ashaka kumwivugana n’iyegura rya Perezida Biden mu matora (byombi mu kwezi gushize).
Mu gihe Uburusiya bufasha Trump, Ubushinwa bwo ntawe bwatoranyije. Buracyashishoza. Naho Irani, ishaka kwangiriza Trump. Ahubwo iracyafite n’umugambi wo kumwica kugirango ihorere General Qassem Soleimani wahoze ari komanda w’umutwe w’ingabo z’intarumikwa za Irani. Trump yategetse kumurasa mu kwezi kwa mbere 2020.
Muri rusange, nk’uko ubutasi bw’Amerika bubyemeza, intego nyamukuru y’Uburusiya, Ubushinwa, na Irani ni ukuyobya abaturage ba Leta zunze ubumwe z’Amerika bagomba gutora no kubateshamo icyizere muri demokarasi yabo. Buri kimwe kibikora ku giti cyacyo, cyangwa gifatanyije icyarimwe na bariya babiri bandi, cyangwa n’abandi na none nka Koreya ya Ruguru na Cuba.
Uburusiya, Ubushinwa, na Irani bahakana ibirego by’Amerika. Abadipolomate ba Leta zunze ubumwe z’Amerika bavuga ko abanzi b’Amerika badakwiye gukeka ko ibiba muri politiki yayo byaba ari ikimenyetso cy’intege nke. Matthew Miller, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga, yabishimangiye mu kiganiro n’abanyamakuru agira ati:" Bakagombye kubanza kubitekerezaho neza. Bakagombye kumwara kuko nta kindi kindi kituraje ishinga gusumba ibibazo by’umutekano byugarije igihugu, no kubyivuna uko bikwiye.”
Uretse abadipolomate, n’abasirikare bavuga ko bahora baryamiye amajanja. Minisitiri w’ingabo z’Amerika, Lloyd Austin, nawe yabivuze mu kindi kiganiro n’abanyamakuru avuga ko “Ku birebana no kwibaza ngo abanzi bacu barimo baratugerageza muri iki gihe kihariye, ni ibintu bihoraho, bahora batugerageza. Nta n’umwe bitungura. Ndatekereza ko tuzakomeza kubibona. Ariko rero na none, dufite igisirikare cya mbere gikomeye kw’isi, gifite ubushobozi butagereranywa. Ntituzatezuka kurengera iki gihugu.”
Mu mabwiriza yashyizeho umukono, Perezida Joe Biden yategetse inzego z’umutekano kurikanura cyane kurushaho, by’umwihariko kugera ku matora kw’itariki ya 5 y’ukwa 11 gutaha.