Ibipimo by’ikusanyabitekerezo ryerekeye amatora ateganijwe muri Amerika mu kwezi kwa cumi na kumwe uyu mwaka bigaragaza ko Visi Perezida Kamala Harris ari imbere ya Donald Trump ibice bibiri ku ijana.
Iri kusanyabitekerezo ryakozwe n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, n’ikigo gikora ubushakashatsi gifite ibiro bikuru i Paris mu Bufaransa kitwa Ipsos.
.Iri kusanyabitekerezo ryakozwe ku wa mbere no kuwa kabiri ryakurikiranye inama rukokoma y’ishyaka ry’Abarepubulikani aho kuwa kane w’icyumweru gishize Donald Trump yemeye ku mugaragaro kuzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu.
Ryakurikiranye kandi n’itangazo Perezida Joe Biden yakoze ku cyumweru avuga ko ahagaritse umugambi wo kwiyamamaza mu itora ry’umukuru w’igihugu, agashyigikira Visi Perezida we, Kamala Harris, kuba ari we ukomeza guhagararira ishyaka ry’Abademocrate. Abashinzwe kwamamaza Harris bavuga ko ntawe bahatanira uyu mwanya mu ishyaka rye.
Muri iri kusanyabitekerezo, Kamala Harris yabonye ibice 44 ku Ijana mu gihe Trump yabonye 42 ku ijana ku bitekerezo by’akusanyijwe imbere muri Amerika.
N’ubwo ikusanyabitekerezo ku matora nk’iri ritanga ishusho rusange y’uburyo abakandida bashyigikiwe imbere mu gihugu, hari za leta zimwe zihindagurika zishobora guhindura ibintu ku munota wa nyuma ari na zo ahanini zigena uzatsinda amatora.
Ikusanyabitekerezo riheruka rya ryerekanye ko Kamala Harris w’imyaka 49 agifite ibitekerezo birashe byo kuba yahangana n’ibibazo bigaragara mu buyobozi abona 56 ku ijana mu gihe Trump w’imyaka 78 yabonye 49 ku ijana.