Biden Abaye Uwa Mbere Mu Mateka Wikuye Mu Matora Yegereje

Perezida Joe Biden yasezeye mu matora y’umukuru w’igihugu yo muri uyu mwaka. We n’abandi bakomeye mw’ishyaka rye bashyigikiye ko Visi-Perezida Kamala Harris amusimbura nka kandida nimero ya mbere. Mu nkuru zihariye zisobanura ibirebana n’amatora yo muri muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yo mu kwa 11 k’uyu mwaka, turebere hamwe ibizakurikiraho n’ibibazo bishamikiyeho.

Abanyapolitiki, abanyamategeko, abahanga mu by’amateka bemeza ko icyemezo cya Perezida Biden ari ubwa mbere kibaye mu mateka ya Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Yari ataraba kandida 100%. Yego yatsinze amatora y’amajonjora muri leta zose 50 zigize igihugu. Ariko hari hasigaye ko n’inama kaminuza y’ishyaka, Convention, imuha umugisha wa nyuma. Izaterana kuva kw’itariki ya 19 kugera ku ya 22 mu kwa munani gutaha i Chicago, muri leta ya Illinois.

Aha ni ho babona ingorane za mbere za Kamala Harris. Bibaza niba n’intumwa zizajya muri Convention nazo zizamujya inyuma nta gutseta ibirenge. Hejuru yabyo, baribaza niba azabasha kwigarurira amajwi yo muri za leta zimwe na zimwe zigoye ishyaka ry’Abademokarate, nk’uko Gary Schmitt yabibwiye Ijwi ry’Amerika. Schmitt ni umushakashatsi mukuru mu kigo cy’ubushakashatsi mu bya politiki cy’i Washington DC cyitwa “American Enterprise Institute.”

Yagize ati:" Ikibazo gikuru ni ukumenya niba Kamala Harris, ukomoka muri California, wo mu bagendera ku matwara y’impinduka zijyanye n’igihe tugezemo, azagira ingufu ahantu nka Michigan, Pennsylvania na Wisconsin, Abademokarate bakeneye gutsinda byanze bikunze kugirango bagumane perezidanse ya Repubulika.”

Kuri ibi, Peter Loge, mwarimu w’iby’itangazamakuru n’imikoranire n’abaturage muri kaminuza y’ubushakashatsi yigenga George Washington University y’i Washington DC, yongeraho ko Kamala Harris atazwi muri rubanda.

Yagize ati: “Abantu benshi ntibamuzi. Yego yaratowe ku myanya itandukanye inshuro ebyiri ku rwego rwa leta muri California. Yego ni umunyabwenge. Yego yabaye umushinjacyaha. Yego yariyamamaje ari kumwe na Biden ku rwego rw’igihugu ku mwanya wa Visi-Perezida wa Repubulika. Azi rero ibyo arimo akora. Abademokarate benshi baramuzi. Ariko ku rwego rw’igihugu ntazwi nk’uko Perezida Trump cyangwa Perezida Biden bazwi.”

Ikindi kibazo abahanga b’ingeli nyinshi batirengagiza gifite imizi mu mateka ya Leta zunze ubumwe z’Amerika ni icy’ivangura n’urwango bishingiye ku gitsina n’ubwoko. Basanga kuba umugore, umwiraburakazi, ufite n’inkomoko zo muri Aziya, bishobora kuba imbogamizi kuri Kamala Harris, ishyaka rye riramutse rimwemeje burundu nka kandida waryo. Ise wa Harris ni Umwirabura ukomoka muri Jamaica, naho mama we akomoka mu gihugu cy’Ubuhinde.

Mu myaka 248 Leta zunze ubumwe z’Amerika imaze ivutse, ku baperezida bayo 46 bamaze kuyitegeka, nta mugore n’umwe urimo. Harimo Umwirabura umwe gusa, Barack Obama, wabaye umukuru w’igihugu wa 44 kuva mu 2009 kugera mu 2017.

Kuri Harris, umutegarugoli LaTosha Brown, wazobereye mu bya politiki kandi akaba n’umwe mu bashinze umuryango witwa “Black Voters Matter,” yabwiye ikigo Reuters, ati: “Byanze bikunze bizamubera ikibazo.”

Kuri ibi byose hiyongeraho ko, Abademokarate bamwemeje nka kandida wabo, kandi we ku giti cye yatangaje ko ari kandida, yaba afite igihe gito cyo kunga ubumwe bw’ishyaka no kwiyamamaza. Uhereye kuri iyi tariki, hasigaye iminsi 105 kugirango abaturage batore kw’itariki ya 5 y’ukwa 11 gutaha. Ku by’ubumwe bw’ishyaka, bigagara ko abarikomeyemo bose bari inyuma ye, kandi nta n’umwe uravuga ko ashaka kupiganwa nawe. N’ubwo bimeze gutyo bwose ariko, Abademokarate benshi baha amahirwe Kamala Harris.