USA: Ibibazo Byibazwa niba Donald Trump Ashobora Gufungwa

Mu rukiko rwo muri Manhattan mu mujyi wa New York

Kw’itariki ya 30 y’ukwa gatanu gushize, urukiko rwa rubanda, “Jury,” rwo ku rwego rwa leta ya New York, mu burasirazuba bw’igihugu, rwahamije Trump ibyaha 34. Umucamanza ukuriye urubanza, Juan Merchan, azamusomera igihano cye kw’itariki ya 17 y’ukwezi gutaha (kwa karindwi).

Amategeko ateganya ibihanno bitandukanye ashobora guhitamo: igifungo kiva ku myaka ine kugera ku myaka 20 muri gereza, kumushyira mu kato mu rugo iwe igihe runaka, ihazabu, cyangwa se imirimo ifitiye abaturage akamaro.

Donald Trump ni we wa mbere mu mateka y’Amerika wabaye perezida wa Repubulika uburanye mu rukiko mpanabyaha, kandi rumuhamya ibyaha. Mu gihe cy’iburanisha, umucamanza ntiyahishe ko ari urubanza rudasanzwe kuko Trump yategetse igihugu kandi ashobora kongera gutorerwa kukiyobora mu mwezi kwa 11 gutaha. Abanyamategeko bibaza rero niba azamufunga. Bamwe bavuga ko bishoboka, abandi bakavuga ko bidashoboka.

Mu kiganiro yagiranye n’ikigo ntaramakuru Reuters, avoka Andrew Weinstein, wazobereye mu manza mpanabyaha, avuga ko “ntibirabaho ko umuntu ukomeye uhamwe n’ibyaha bwa mbere mu buzima bwe ahanishwa gufungwa.” Abandi banyamategeko, byibura batandatu Reuters yabajije, basobanura ko akenshi na kenshi igihano muri bene izi manza gikunze kuba ihazabu.

Mu basanga Trump ashobora gufungwa harimo Joseph Tully, avoka wazobereye mu by’amategeko n’imanza mpanabyaha

Trump afite imyaka 77 y’amavuko. Umunyamategeko witwa Michael Cohen yigeze kuba avoka wa Trump. Nawe yaburanye ibyaha bimwe na bimwe byahamye na Trump. Yakatiwe imyaka itatu y’igifungo. Avoka Abbe Smith, akaba na mwalimu w’amategeko muri kaminuza Georgetown, i Washington D.C., umurwa mukuru w’Amerika, asanga urubanza rwa Cohen rushobora kuba ikitegererezo.

Umucamanza Merchan we abivugaho iki? Kw’itariki ya 16 y’ukwa kane gushize, mu gihe cyo gutoranya abaturage ba Jury, yarababwiye, ati: “Buri wese yumve neza ko Trump aramutse ahamwe n’ibyaha ashobora guhanishwa igifungo.”

Naho kw’itariki ya 6 y’ukwa gatanu gushize, mw’iburanisha rwagati, umucamanza Merchan yihanangirije Trump, ati: “Nkubwije ukuri, kugufunga ni cyo cyemezo nshobora kugufatira. Ariko nukomeza gusuzugura urukiko nzagufunga.”

Icyo gihe, Trump yari amaze guhamwa n’icyaha cyo gusuzugura no gutuka urukiko inshuro icumi. Umucamanza yamuhanishije ihazabu y’amadolari igihumbi kuri buri nshuro, yose hamwe rero aba amadolari 10.000.

Abahanga mu by’amategeko bavuga kandi ko umucamanza Merchan ashobora gukatira Trump gufungwa kubera ko atigeze yicuza ibyaha byamuhamye.

Gufunga Trump byagira izihe ngaruka ku bikorwa bye byo kwiyamamaza? Steven Cohen yigeze kuba umushinjacyaha wo ku rwego rw’igihugu. Mur iki gihe, yigisha iby’amategeko mw’ishuri rikuru ry’amategeko rya New York, “New York Law School.” Mu kiganiro n’Ijwi ry’Amerika, asanga bitazamukoma mu nkokora. Yagize ati: “Urubanza nirumara gusomwa, hazakurikiraho kujurira. Bizamara amezi menshi. Ndetse bishobora kurenga umwaka.”

N’ubwo rero yakatirwa gufungwa, Trump ntiyahita ajya muri gereza igihe cyose urubanza rutararangira burundu. Hagati aho, amatora yo kw’itariki ya 5 y’ukwa 11 gutaha azaba yararangiye.

Ku rundi ruhande, abahanga mu by’amategeko basanga byaba ikizame gufunga umuntu wayoboye igihugu kandi ushobora kwongera kugitegeka vuba, cyane cyane ku bakozi ba gereza n’abakozi ba “Secret Service,” urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano w’umukuru w’igihugu n’abigeze kuba bo. Bagomba kubarinda aho bari hose kandi ubuzima bwabo bwose.