Amerika Iramagana Abayishinja Gushyigikira Inyeshyamba za M23

Perezida Félix Tshisekedi na ministri w'ububanyi n'amahanga w'Amerika Antony Blinken

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ibinyujije muri ambasade yayo muri Repubulika ya Demukarasi Kongo iramagana ibihuha bishinja icyo gihugu gushyikira inyeshyamba za M23 n’u Rwanda muri Kongo mu ntambara zibere mu burasirazuba bwa Kongo.

Ibyo bikubiye mu itangazo ambasade y’Amerika muri Kongo yashyize ahagaragara kuri uyu wa kabiri.

Muri iri tangazo, ambasade y’Amerika iratanga umucyo ku ngingo zigera ku icumi zerekeranye n’impuha zikwirakwizwa ko iki gihugu cyaba gifite aho gihuriye n’umutwe wa M23 ndetse n’intambara washoje mu burasirazuba bwa Kongo.

Ku kuba Amerika yaba ishyigikiye uyu mutwe w’inyeshyamba, ibyo iri tangazo ryamaganira kure.

Rikavuga ko “Amerika ihamagarira imitwe yose yitwaje intwaro - harimo n’uwa M23 Amerika isanzwe yarafatiye ibihano, guhagarika imirwano no gushyira intwaro hasi.”

Kandi ko “Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ku mugaragaro, yakomeje ubudahwema guhamagarira u Rwanda kureka gufasha M23, ndetse ari yo yabaye iya mbere mu kubikora.

Ambasade y’Amerika muri Kongo iti:

“M23 yakoze ibikorwa bitabarika bihonyora amategeko mpuzamahanga agenga ibikorwa by’ubutabazi n’ibihonyora uburenganzira bwa muntu, birimo gusambanya abagore ku gahato n’ubwicanyi bwibasira abasivili. Kandi ibyo tubyamagana twivuye inyuma.”

Iri tangazo rikomeza rivuga ko ibyo byaha biri mu byatumye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ubwayo mu kwa Mbere kwa 2013 ifatira ibihano umutwe wa M23.

Ambasade y’Amerika muri Kongo iti: “Turacyakomeje gushyira mu ngiro ibyo bihano no kubyongera ku bayobozi ba M23, harimo n’ibiheruka gushyirirwaho Willy Ngoma, umuvugizi wa gisirikare w’uyu mutwe mu kwa 12 kwa 2023, ndetse n’ibyashyiriweho Bernard Byamungu, umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’ubutasi mu kwezi kwa 8 kwa 2023.”

Ikindi kinyoma ambasade y’Amerika muri Kongo yamaganye, ni igishinja Amerika guhatira leta ya Kongo kuganira na M23.

Kuri iyi ngingo, itangazo riragira riti: “Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ntishobora guhatira Kongo cyangwa ikindi gihugu icyo ari cyo zyose mu isi kugira uwo kiganira nawe. Turimo gukorana umunsi ku wundi n’abafatanyabikorwa bacu bo muri leta ya Kongo mu gushaka inzira iboneye igana ku mahoro.”

Aha ambasade y’Amerika i Kinshasa yongeye gushimangira ko ishyigikiye imirimo y’ubuhuza bw’Afurika mu gukemura ikibazo cy’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Kongo, buyobowe na Perezida Joao Lourenco wa Angola ndetse na Uhuru Kenyatta wahoze ategeka Kenya.

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kandi yavuze ko hari ibinyoma bivuga ko Amerika idashaka ko ingabo za Kongo – FARDC zirengera ubusugire bw’igihugu cyazo.

Kuri iyi ngingo, itangazo ry’ambasade riragira riti: “Twabisubiyemo kenshi ko twubaha kandi dushimangiye uburenganzira Kongo ifite bwo kurengera ubusugire bwayo n’abaturage bayo mu gihe yaba yugarijwe n’ibitero byaba ibivuye imbere mu gihugu cyangwa se hanze yacyo.”

Gusa aha ambasade ya Leta Zunze ubumwe z’Amerika ikongeraho ko “Amerika yizera ko ikibazo cyo mu burasirazuba bwa Kongo gisaba igisubizo cya politiki, aho kuba icya gisirikare, bitewe n’uko gukomeza imirwano bizarushaho kongerera ubukana ikibazo cy’abakeneye ubutabazi no kurushaho gutakaza ubuzima bwa benshi. “

Tukivuga kuri iki kibazo cy’ibihuha ku ntambara ibera muri Kongo. Leta zunze Ubumwe z’Amerika kandi ibinyujije muri ambasade yayo i Kinshasa, yamaganye inkuru z’ibinyoma zikwirakwizwa ko yaba ishyigikiye ibikorwa by’u Rwanda muri Kongo. Kuri iyi ngingo, itangazo ry’ambasade rigira riti:

“Amerika yakomeje guhamagarira u Rwanda mu ruhame guhagarika ubufasha iha M23 no gukura ingabo zarwo zose ku butaka bwa Kongo. Mu kwezi kwa Cyenda kwa 2023, Amerika yashyize u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu byinjiza abana mu gisirikare kubera kuba rufasha M23, umutwe w’inyeshyamba ukoresha abana mu gisirikare.”

Muri iri tangazo kandi, ambasade y’Amerika muri Kongo yamaganye, ibinyoma bishinja iki gihugu gushyigikira gahunda yo gucamo ibice Kongo.

Aha, mu itangazo ryayo, yavuze ko “politiki y’Amerika ari uko ubwigenge n’ubusugire bwa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo bigomba kubahwa. Kandi ibyo ari ingenzi mu kugarukana amahoro mu burasirazuba bw’igihugu.” Itangazo riti: “kandi iyo ngingo ntishidikanwaho.”

Indi ngingo yagarutsweho muri iri tangazo ni uko hari ibinyoma bivuga ko Amerika ishaka guteza akaduruvayo mu burasirazuba bwa Kongo kugira ngo ibigo by’abanyamerika bibashe kugera ku mabuye y’agaciro ya Kongo.

Kuri ibi, itangazo ry’amabasade y’Amerika rigira riti:

“Ibigo by’ubucuruzi by’abanyamerika ntibishobora gushora imari mu burasirazuba bwa Kongo bitewe n’uko hari umutekano muke.

Leta y’Amerika irashaka cyane kugarura ituze, kubera ko bizakurura ishoramari ry’ingenzi ririmo n’iryakorwa n’inganda zo muri Amerika, ibizana imirimo, imishahara myiza, amahugurwa, iterambere mu bumenyi, guhanga udushya mu ikoranabuhanga, ari nako bifasha abaturage gutera imbere.”

Itangazo rya ambasade y’Amerika risohowe mu gihe mu ruhererekane rw’imyigaragambyo yamagana intambara mu burasirazuba bwa Kongo, hakomeje kugaragaramo abamagana Leta y’Amerika bayishinja gushyigikira u Rwanda na M23.

Yewe, hari n’ahagiye hagaragara ibikorwa byo gutwika ibendera rya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bikorwa n’abigaragambya.