Umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo uratangaza ko witeguye kubohora umujyi wa Sake ukarinda abaturage ibisasu bagabwaho n’imbunda za rutura, drone na za bulende.
Mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rwawo rwa X rwahoze rwitwa twitter, umukuru wa M23 agira ati “Ku baturage bacu ba Sake turabasaba gukomeza gutuza no gukomeza imirimo yanyu.”
M23 mu itangazo ryayo ikomeza ivuga ko intego yabo atari ukwigarurira uduce tw’igihugu ko ahubwo icyo bagamije ari ukurengera abasivili bibasiwe na Prezida Felix Tshisekedi, ingabo z’igihugu n’izindi zibashyigikiye. M23 ivuga ko ibabajwe n’ubwicanyi bukomeje gukorerwa abagore, abana n’abakuze bikorwa ku manywa y’ihangu.
Zimwe mu ngabo zishyigikiye leta ya Kongo mu ntambara irimo n’umutwe wa M23 harimo iz’Uburundi.
Kuri uyu wa kabiri, Prezidansi y’Uburundi yatangaje nayo ku rubuga X ko Prezida Evariste Ndayishimiye yafashe urugendo yerekeza I Kinshasa muri Kongo mu biganiro nyungurana bitekerezo.
Iri tangazo rivuga ko uru rugendo ruri mu nshingano ze nk’uyobora umugambi wo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro, umutekano, n’ubutwererane hagati ya Kongo n’akarere. Nta bindi birenze iri tangazo rivuga.
Hagati aho, akanama ka ONU gashinzwe amahoro n’umutekano ku isi ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri kavuze ko gahangayikishijwe n’imvururu zikomeje gukaza umurego mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.
Uyu mutwe ufatwa nk’umwe mu ikomeye irangwa mu gace k’uburasirazuba bw’icyo gihugu. Repubulika ya demokarasi ya Kongo, Umuryango w’Abibumbye n’ibihugu by’Uburayi n’Amerika bivuga ko u Rwanda rushyigikiye inyeshyamba za M23 mu rwego rwo gushaka uko rwagira ijambo ku mutungo kamere urangwa muri ako gace. U Rwanda rurabihakana.
Mu itangazo abagize aka kanama bamaganye intambara yongeye kubura mu ntangiriro z’uku kwezi ubwo inyeshyamba za M23 zagabaga ibitero hafi y’umujyi wa Goma.
Forum