Afurika y'Epfo Izohereza Abasirikare 2900 Gushyigikira Leta ya Kongo

Abasirikare b'Afurika y'Epfo biteguye kujya muri Repoubulika ya demokarasi ya Kongo.

Prezidansi y’Afurika y’Epfo yatangaje ko icyo gihugu kizohereza abasirikare 2900 mu mutwe w’ingabo z’umuryango w’ubukungu w’ibihugu by’Afurika y’amajyepfo (SADC).

Ingabo zavuye muri bimwe mu bihugu bigize uwo muryango ziri mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo mu butumwa bwo gufasha ubutegetsi kurwanya imitwe yitwaje intwaro iharangwa.

Itangazo ryasohowe na Prezidansi y’Afurika y’Epfo riravuga ko izo ngabo zizamara igihe cy’umwaka muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo uhereye taliki 15 z’ukwezi kwa cumi n’abiri 2023 ukageza taliki 15 z’ukwezi kwa cumi n’abiri 2024. Zizakoresha ingengo y’imali ingana na miliyoni 105.75 z’amadolari y’Amerika.

Umuryango wa SADC ugizwe n’ibihugu 16 wemeje kohereza ingabo muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo mu kwezi kwa gatanu umwaka ushize gufasha icyo gihugu gikungahaye ku mabuye y’agaciro guhangana n’ikibazo cy’umutekano muke ukomeje kurangwa mu burasirazuba bwacyo.

Agace k’uuburasirazuba bwa Kongo kamaze imyaka karangwamo umutekano muke n’imitwe itabarika y’abarwanyi ipfa ubutaka n’umutungo kamere imaze guhitana abantu babarirwa mu bihumbi mu gihe abagera kuri miliyoni 7 bakuwe mu byabo n’intambara z’urudaca.

Ingabo za SADC zifite inshinganbo zo kufasha ingabo za Kongo kurwanya imitwe yitwaje intwaro. Zituruka mu bihugu bya Malawi, Tanzaniya, n’Afurika y’Epfo. Zigiyeyo mu gihe Kongo ihanganye n’inyeshyamba za M23 muri iyi minsi zikomeje gusatira umujyi wa Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.