Abaturage bo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo baravuga ko bakiri mu gihirahiro cyo kutamenya icyo ingabo zoherejwe n'umuryango w’ibihugu byo muri Afurika y’amajyepfo SADC zizakora.
Aba baravuga ko izi ngabo ntaho zitandukaniye n’iza EAC ziherutse gusoza manda yazo.
Itangazo dukesha ubuyobozi bw’umuryango SADC rigaragaza ko izo ngabo zageze muri Kongo hagati mu kwezi gushize.
Ubwo izi ngabo zazaga muri Kongo ntabwo byamenyekanye dore ko zaje bucece.
Amakuru Ijwi ry’Amerika yacukumbuye yemeza ko icyiciro cya mbere cy’izi ngabo zageze muri Goma, kiganjemo ahanini aba ofisiye bakuru bo mu gihugu cy’Afurika y’epfo.
Ingabo za SADC zije mu burasirazuba bwa Kongo zisimbuye iz’umuryango w’ibihugu byo muri Afrika y’iburasirazuba EAC nazo zari zaroherejwe gufasha kugarura amahoro muri Kongo.
Ubutumwa izi ngabo za SADC zifite ni ukurandura imitwe y’inyeshyamba irwanya ubutegetsi irimo uwa M23 umaze kwigarurira hafi teritware ebyiri zo mu ntara ya Kivu ya ruguru, zirimo Masisi, Rutushuru, n’igice kimwe cya teritware ya Nyiragongo.
Kuza kw’izi ngabo byakirirwe bitandukanye mu baturage bo mu burasirazuba bwa Kongo.
Mu gihe hari abafite icyizere ko izi ngabo zije gukora akazi kananiwe na EAC, hari abandi basanga ntatandukaniro rihari.
Sosiyete sivile mu ntara ya Kivu ya ruguru yo ku ruhande rwayo inenga cyane bikomeye amasezerano Kongo yagiranye na SADC mu kuzana ingabo mu burasirazuba bw’igihugu.
Uretse itangazo ry’ubuyobozi bw’umuryango wa SADC ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kane ushize, ku ruhande rwa leta ya Kongo n’ingabo z’igihugu ntacyo baravuga.
Izi ngabo za SADC zizaba ziyobowe n'umujenerali wo muri Afrika y'epfo Monwabisi Dyakop.
Forum