U Rwanda Rwamaganye Amagambo ya Perezida Evariste Ndayishimiye

Perezida Ndayishimiye na Perezida Kagame

Ibyo bikubiye mw’itangazo guverinoma y’u Rwanda yaraye ishyize ku rubuga rwayo. Rivuga ko Perezida w’Uburundi Evariste Ndayishimiye, akoresheje umwanya afite muri iki gihe mu muryango w’Afurika yunze ubumwe, wo guteza imbere urubyiruko, amahoro n’umutekano, yavugiye mu gikorwa cyateguwe mu izina ry’uwo muryango amagambo u Rwanda rwise “anyuranye adafite ishingiro kandi agamije guteza imvururu no kubiba amacakubiri mu Banyarwanda, kandi akaba ashyira mu kaga amahoro n’umutekano mu karere k’ibiyaga bigali”

U Rwanda rusobanura ko Abanyarwanda bakoranye ubushishozi mu gukomeza ubumwe bwabo no guteza imbere igihugu. Ryongeraho ko urubyiruko rw’Abanyarwanda rwafashe aya mahirwe n’amaboko yombi, kandi ko rwagize ibyarwo gutanga umusanzu rutizigamye mu kubaka ejo hazaza harwo heza.

Leta y’u Rwanda ivuga ko kuba umuntu uwo ari we wese yagerageza guca intege ibimaze kugerwaho muri iyo ntambwe ahamagarira urubyiruko guhirika ubutegetsi buriho, biteye inkeke. U Rwanda ruti: “Ariko noneho kuba umuyobozi w’igihugu cy’abaturanyi yakora ibyo, abikoreye ku rubuga yahawe n’umuryango w’Afurika yunze ubumwe, ni ukudashyira mu gaciro ku rugero rukomeye no kwica nkana amasezerano agenga umuryango w’Afurika yunze ubumwe”

Leta y’u Rwanda yashoje itangazo ryayo yumvikanisha ko nta nyungu ifite mu guteza imvururu mu baturanyi, ko izakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa mu karere gushimangira umutekano n’iterambere