Isirayeli Yagabye Ibindi Bitero muri Gaza

Burende z'intambara z'ingabo za Isirayeli

Mu rukerera rwo ku cyumweru ingabo za Israeli zagabye ibitero mu ntara ya Gaza Siriya no ku mupaka wa Libani.

Ni mu gihe hakomeje impungenge ko iki kibazo gishobora kuvamo intambara yakwira ibihugu byose byo mu burasirazuba bwo hagati.

Hamas yatangaje ko abantu 55 baguye muri ibyo bitero Isirayeli yagabye mu ntara ya Gaza. Kuva Hamas igabye igitero gitunguranye kuri Isirayeli kigahitana abantu 1400, Isirayeli ntirahwema kugaba ibitero mu ntara y Gaza.

Muri Siriya, ibiro ntaramakuru bya leta, SANA byatangaje ko ibisasu bya Isirayeli byaguye ku bibuga by’indege mu murwa mukuru Damasiko no mu mujyi wa Aleppo wo mu majyaruguru y’igihugu. Byatangaje ko ibyo bisasu byangije inzira indege zinyuraho zihaguruka cyangwa zigwa.

Umwe mu bakozi bo ku kibuga cy’indege yaguye muri ibyo bitero, undi arakomereka nkuko byemezwa n’ibyo biro nataramakuru. Igendo z’indege zose zimuriwe ku kibuga cya Lattakia.

Ingabo za Isirayeli zagabye ibitero kuri ibi bibuga by’indege kenshi muri uyu mwaka. Ikinyamakuru The Times of Israel cyandikira muri Isirayeli cyatangaje ko irimo kugerageza gukumira iyinjizwa ry’intwaro zivuye muri Irani zihabwa ibihugu bicuditse na yo mu burasirazuba bwo hagati cyane cyane Libani ibarizwamo umutwe wa Hezbollah.

Hagati aho, ubutegetsi bwo muri Isirayeli bwatangaje ko kuri iki cyumweru abaturage batuye mu nsisiro 14 ziri ku mupaka wayo na Libani bazimurwa kubera ko aka gace gasobora kwibasirwa n’ibisasu bya rokete na za misile by’umutwe wa Hezbollah n’amatsinda y’abarwanyi b’abanyepalistina kuva Hamas yagaba ibitero kuri isirayeli

Indege z’intambara za Isirayeli zarashe ibirindiro bya Hezbollah muri Libani ku wa gatandatu. Hezbollah ivuga ko abarwanyi bayo batandatu baguye muri ibyo bitero iyongeye ku mubare w’abandi Hezbollah imaze gutakariza muri iyi ntambara bagera kuri 19.