Ikibazo Cyo Gutwara Abagenzi mu Rwanda Gikomeje Kuba Agateranzamba

Abagenzi ku mirongo barorereye bus

Mu Rwanda abantu bakomeje kwinubira ibura ry’ibinyabiziga bitwara abagenzi hirya no hino mu gihugu. Leta irizeza ko mu mezi ane ari imbere izaba yatangiye kuvugutira umuti icyo kibazo.

Amezi ane n’igice arihiritse igihe ntarengwa cy’amezi atatu leta y’u Rwanda yari yihaye cyo kuba yakuye mu nzira ikibazo cyo gutwara abantu n’ibintu kikiri agateranzamba.

Kugeza na magingo aya biroroshye kugana ahahurira abatega ibinyabiziga bajya muri gahunda zitandukanye ugasanga batonze imirongo miremire. Bavuga ko birushaho kubadindiza mu iterambere.

Iyi mirongo ikunze kugaragara cyane mu mujyi wa Kigali no hanze yawo mu masaha ya mu gitondo na ni mugoroba abantu batandukanye bajya cyangwa bava mu mirimo.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka hari mu kwezi kwa mbere Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yakira indahiro za Perezida wa Sena Bwana Faransisiko Saveri Kalinda yari yatanze umurongo w’umuti w’iki kibazo.

Mu kiganiro twagiranye na Bwana Erneste Nsabimana, minisitiri w’ibikorwa remezo yatubwiye ko leta yatanze gahunda mu nganda zo hanze yo gukora za bisi nini zizajya zitwara abagenzi. Bwana Nsabimana avuga ko zose hamwe zizaba zisagaho gato bisi 300 ariko hakazabanza kuboneka izisaga 100.

Ibyo Leta ivuga bizafata byibura amezi ane ari imbere izo bisi zikabona kugera ku butaka bw’u Rwanda. Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta iheruka igaragaza ko mu modoka zakoraga hagabanyutsemo imyanya 3,000 abagenzi bagombye kuba bicaramo.

Minisiteri y’ibikorwa remezo yadusobanuriye ko kuva mu mwaka wa 2018 bisi zitwara abagenzi zatangiye kugabanuka kubw’ubushobozi bw’abatwaraga abantu.

Ikibazo cyaje gukomera ku mwaduko w’icyorezo cya COVID-19 aho abakoraga muri uru rwego ubushobozi bwakendereye.

Kugeza ubu cyane mu mujyi wa Kigali, buri muhanda ufite sosiyete itwara abagenzi igomba gukoreramo kandi ibirengaho irabihanirwa.

Hari sosiyete ya Royal Express ikora Kicukiro n’ahandi, KBS Express ikora Remera-Kabuga n’ahandi, na RFC ikorera za Kimironko, Gatsata n’ahandi. Zose zihurira muri Nyabugogo ari na ho zihagurukira.

Ibi byo guha abashoramari imihanda byatangiye muri za 2013. Kuri Bwana Frank Habineza, Depite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda icyarimwe n’umukuru w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho, asanga icyo yise imikorere yo “Ukwiharira isoko” mu gutwara abantu n’ibintu biri mu byazambije uru rwego.

Radiyo Ijwi ry’Amerika ntiyabashije kubona abakora mu mirimo yo gutwara abagenzi ngo batubwire imbogamizi bahuye na zo zatumye batabasha guhaza abagenzi. Gusa iyo utambutse hirya no hino nka Nyanza muri Kicukiro ndetse no ku Murindi wa Kanombe uhabona za bisi z’amwe mu masoyiyete atwara abagenzi mu mujyi wa Kigali bigaragara ko zitagikora.

Abakenera gutega ibinyabiziga na bo ntibabura gukomeza bagaragaza ko hagombye kugira igikorwa.

Ubutegetsi busobanura ko muri bisi buteganya kuzana mu mugambi wo gukemura ikibazo, hazabanza kwinjira izikoresha mazutu ariko nyuma hakazinjira izikoresha amashanyarazi mu mugambi urambye wo kubungabunga ibidukikije.