Uko wahagera

Rwanda: Inkongi y’Umuriro Yaribasiye Igice Kimwe cy’Agakinjiro ka Gisozi.


Inkongi y’umuriro yaraye yibasiye igice kimwe cy’agakinjiro ka Gisozi. Abahakoreraga baravuga ko bamaze kuburiramo ibifite agaciro ka miliyari mu mafaranga y’u Rwanda.

Iyi nkongi yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, abakorera muri ako Gakinjiro bakiri mu kazi. Benshi mu babonye iyo nkongi, bavuga ko itari isanzwe.

Uyu muriro wototeye inzu z’abaturage zegereye aho babarizaga. Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali, bwahise busaba aba baturage kwimuka.

Abari baturanye n’ako Gakinjiro kahiye, basabwe kwimuka ngo bakize ubuzima bwabo. Abavuganye n’Ijwi ry’Amerika bumvikanishije ko bumijwe no kuba barakiza ikiza cy’amazi, bakaba bugarijwe n’icy’umuriro.

Kugeza ubu ibyangijwe n’uwo muriro ntibiramenyekana neza. Gusa, umuyobozi w’abakorera muri ako gace kahiye Bwana Twagirayezu Gilbert yabwiye Ijwi ry’Amerika ko ari igihimbo kitagira ingano.

Uyu muriro wafashe inzu nke z’abaturage bari batuye mu kimeze nk’akajagari. Usibye ubwo bucucike, hagati hari ruhurura iva ku Gisozi.

Si ubwa mbere aka gakinjiro ka Gisozi gahiye. Mu ntangiriro z’uyu mwaka mu kwezi kwa Kabiri hari ikindi gice cyako cyari cyahiye.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG