Abarinzi ba Parike Batatu Biciwe mu Burasirazuba bwa Kongo

Bamwe mu barinzi ba Parike bari mu ishyamba ryo mu burasirazuba bwa Kongo mu ntara ya Kivu y'Epfo

Abari bashinzwe kurinda umutekano muri pariki batatu, biciwe mu burasirazuba bwa Repuburika ya demokarasi ya Kongo, uyu munsi kuwa kane.

Umutegetsi wabitangaje yavuze ko biciwe hafi ya pariki y’igihugu ya Virunga, ibamo icya kabiri cy’inyamaswa z’Ingagi zishobora gucika kw’isi. Ni ahantu hakunze kubera ibitero by’abarwanyi.

Umwenjeniyeri umwe byatangajwe ko yaburiwe irengero kandi batatu bakomerekeye mu gitero cyagabwe, ubwo imodoka z’ikigo cya Kongo gishinzwe kubungabunga amashyamba n’inyamaswa ziyabamo zivuye mu mudugudu wa Kivandya mu ntara ya Kivu ya ruguru. Aha ni ho imitwe y’abarwanyi ibarirwa muri mirongo ikorera.

Umuyobozi mu karere, Alain Kiwewa, yagize ati: “Ntabwo tuzi abagabye igitero abo aribo”. Yongeyeho ko abo bateye birukankanye intwaro bahungaga.

Icyo kigo nticyahise gisubiza, ibiro ntaramakuru byo mu Bwongereza dukesha iyi nkuru, ubwo cyari kibisabwe. Itsinda ry’iki kigo, akenshi rijya kwita ku bibazo by’amashanyarazi mu karere kose, kandi rishinzwe ahanini kurinda pariki y’igihugu ya Virunga.

Iyi pariki yakunze kwibasirwa n’ibikorwa by’abarwanyi, mu ntambara zimaze imyaka.

Ikigo cya Kongo gishinzwe kubungabunga amashyamba n’inyamaswa cyaburiye ibijyanye n’iyubura ry’urugomo mu kwezi kwa kabiri, nyuma y’uko abakekwagaho kuba abarwanyi b’aba Mai Mai, bagabye igitero ku bari bashinzwe umutekano wa Virunga, bakica umwe bagakomeretsa abandi babiri. (Reuters)