Prezida Kagame Yagendeye Abateshejwe Ingo n'Ibiza vy'Imyuzure

Prezida Paul Gakame aramutsa abanyagihugu mu karere ka Rubavu

Kuri uyu wa Gatanu Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko mu karere ka Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda aho yasuye abaturage bashegeshwe n’ibiza by’imvura yateje imyuzure mu cyumweru gishize.

Ni uruzinduko rwaranzwe no gusura abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza muri site eshatu zitandukanye batujwemo mu karere ka Rubavu. Muri dutandatu twibasiwe, aka ni ko kapfushije abantu benshi, ibintu n’imitungo by’abaturage birasenyuka, ibindi birangirika.

Perezida Kagame wari uherekejwe n’abategetsi batandukanye, yanasuye inganda, imihanda n’amashuri byinshi byangijwe n’ibiza.

Ibindi kuri iyi nkuru fyonda aya munsi uyikirikirane mu majwi y’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika mu Rwanda, Gloria Tuyishime.

Your browser doesn’t support HTML5

Abanyagihugu Barasaba Gushumbushwa Ivyabo Vyononekaye