Bamwe mu baturage bagizweho ingaruka n’ibiza mu karere ka Rubavu mu Rwanda, bavuga ko babangamiwe n’ubucucike mu ma site bacumbitsemo. Barasaba ko leta yabagurira aho kuba.
Kuri za site eshatu ziri mu karere ka Rubavu hagaragara ubucucike bukabije, ku buryo abazicumbitsemo bavuga ko ari imbogamizi ku mibereho n’ubuzima bwabo.
Uretse kuba aba baturage badafite aho kuryama hahagije, usanga n’ibyumba bacumbikishirijwemo bidahagije ngo abagize utwo barokora babashe kutubika dore ko hari abavuga ko uri gusiga ake bari guhita bakajyana.
Inkuru iramvuye muyikurikirane mu majwi y'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika mu Rwanda, Gloria Tuyishime.
Facebook Forum