RDC: Abarenga 150 Bahitanywe n'Inkangu muri Masisi

Ahacukurirwa ubutare muri Rubaya

Abarenga 150 bahitanywe n’inkangu mu gace ka Rubaya mu musozi ucukurwamo amabuye y’agaciro uzwi nka Bisunzu. Ibi byabaye mu masaha y’umugoroba ku wa mbere.

Iyi mibare yemejwe n’inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’akarere ka Masisi, sosiyete sivile ndetse n’abaturage babonye uko byabaye.

Aho iyi mpanuka yabereye ni ahari hasanzwe hafitwe na sosiyete ya SMB, societe miniere de Bisunzu mu gifaransa, ariko ikaba yari itakihakorera kubera impamvu z’umutekano muke muri Masisi.

Olivier Kanyejomba umuyobozi wa sosiyete sivile nshya muri teritware ya Masisi avuga ko Ubuyobozi bukomeje gushakisha abakozweho n’izo nkangu.

Nyuma yuko ibi byabaye umuyobozi w’akarere ka Masisi, komiseri Tshinabu Kenge Christophe, yahise yerekeza i Rubaya kureba uko ibintu byifashe.

Uyu muyobozi nawe yemeje ko abatari bake batakarije ubuzima muri iki kirombe ariko atanga impamvu zitandukanye z’uko nta muntu wari wemerewe kuhacukura amabuye y’agaciro.

Angelique Nyirasafari ukuriye Ishyirahamwe ry’abagore bakora ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro , FEDM mu ntara ya Kivu ya ruguru, avuga ko kuba abantu bakomeje gupfira mu birombe muri Masisi ari ukubera abenshi bacukura mu buryo butubahirije amategeko.

Uyu yongeraho ko ubuyobozi ntacyo bukora mu gufasha abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kurinda impanuka zirimo kuriduka zigahitana ubuzima bw’abaturage.

Mw’itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kabiri mu gitondo sosiyete ya Bisunzu izwi nka SMB yavuze ko aho aba bantu bapfiriye ari aho yakoreraga imirimo yayo ubu abahakorera akaba ari abantu batazwi na leta ya Kongo dore ko kuva intambara yakubura muri teritware ya Masisi abakozi ba SMB bose bahunze kuko batinyaga ko bashobora kugirirwa nabi.

SMB kandi irasaba abayobozi gukora ibishoboka mu guhagarika impfu zo mu birombe bikorerwamo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyane ko abenshi babikora nta burenganzira bafite, bityo bakabikora magendu bigatuma abatari bake bapfa.

Mu kwezi kwa mbere uyu mwake abarenga 45 nabo barapfuye ubwo barimo bacukura amabuye y’agaciro ahitwa Muderi na Kakombe uduce two muri santere ya Rubaya natwo ducukurwamo amabuye y’agaciro.