Mu mibare y’agateganyo yatangajwe n’abayobozi ni abantu 42 bapfuye bahitanywe n’inkangu muri lokarite ya Bulwa aha ni mu grupema ya Buabo mu burengerazuba bwa teritware ya Masisi.
Aka gace kari mu birometero bibarirwa muri 74 n’umujyi muto wa Sake mu burengerazuba bwa Goma muri teritware ya Masisi muri Kivu ya ruguru. Aha kandi habera imirwano umunsi ku wundi bitewe n’imitwe yitwaje intwaro ihakorera irimo Nyatura na APSLC.
Aba bapfuye nyuma y’imvura ikaze yaguye muri ako gace ahagana saa mbili z’ijoro zo ku cyumweru. Umubare munini w’abapfuye wiganjemo abana n’abagore. Benshi muri bo bapfuye ubwo bamesaga imyenda yabo ku mugezi uri munsi y’umusozi uzwi nka Bulwa uri muri iyo grupema.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere imirambo yari imaze kugaragara ni 13 ariko ubushakashatsi buracyakomeje mu kubona indi isigaye nk’uko bwana Alphonse Maneno umuyobozi wa sosiyete sivile muri grupema ya Buabo yabitangarije radiyo Ijwi ry’Amerika.
Gupfa kw’abantu barenga 42 bikomeje gutera impungenge abatari bake mu banyapolitiki bo mu teritware ya Masisi: Jean Bosco Sebishimbo Rubuga, umu depite watowe ku rwego rw’intara n’abaturage b’akarere ka Masisi mu magambo yuzuye agahinda, asaba abayobozi kongera ibikorwa remezo birimo amazi kuko abatakaje ubuzima bashakaga uko babona amazi.
Ibi bibaye mu gihe hashize amezi abiri gusa abandi bantu barenga 30 bapfuye bishwe n’inkangu mu gace ka Rubaya aho bacukuraga amabuye y’agaciro.
Aba nabo baguweho n’umusozi muremure ubwo bashakaga amazi yo gutunganya ayo mabuye.
Kugeza ubu Ubushakashatsi burakomeje mu kugerageza ko indi mibiri y’abahitanywe n’iyo nkangu yaboneka.
Fyonda hasi wumve ibindi kuri ino nkuru ya Jimmy Shukrani Bakomera.
Facebook Forum