Abanyarwanda 32 ni abanyamahanga 10 bagejejwe i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri bahungishijwe intambara muri Sudani.
Nsabiyera Hussein, umwe mu banyarwanda wavanwe muri Sudani yabwiye Ijwi ry’Amerika ko mbere y’uko Leta y’u Rwanda itangira kureba uko yabatabara, bari batangiye kugira ubwihebe.
Uku kwiheba kwaje kurangira Leta y’u Rwanda itangiye kuvugana n’Abanyarwanda baba muri Sudani bashakisha uko babacyura.
Mu baturage bagejejwe i Kigali, harimo Abanyasiriya batanu, Umurundi umwe, Umunyakenya umwe, Abanya-Uganda babiri, Umunyanijeriya umwe, Abanyarwanda 32.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yatangaje ko abaje bose bamaze kugera mu miryango yabo, cyangwa y’inshuti yabo.
Ibindi kuri iyi nkuru murabishikirizwa mu majwi n'umumenyeshamakuru w'Ijwi ry'Amerika i Kigali, Assumpta Kaboyi.
Your browser doesn’t support HTML5