Umunyamabanga Mukuru wa OTAN Yasuye Ukraine mu Buryo Butunguranye

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskiyy n'Umunyamabanga Mukuru wa OTAN, Jens Stoltenberg

Ni ubwa mbere Stoltenberg asuye Ukraine kuva itewe n’Uburusiya mu kwezi kwa kabiri k’umwaka ushize, usibye ko yanaherukagayo mu 2019.

Mu kiganiro bahaye abanyamakuru bombi bari kumwe, Perezida Volodymyr Zelenskiyy yamubwiye, ati: “Igihe kirageze kugirango OTAN ifate icyemezo cya politiki cyo kwemera Ukraine, kandi Ukraine irifuza kumenya ngo ni ryari izaba umunyamuryango.”

Jens Stoltenberg nawe yamushubije, ati: “Mureke mbyumvikanishe neza. Umwanya ukwiye wa Ukraine ni muri OTAN. OTAN muri kumwe uyu munsi, muri kumwe n’ejo n’ejobundi hazaza.”

Yasobanuye ko umuryango uzabyiga mu nama y’abakuru b’ibihugu byawo itaha, izabera i Vilnius, umurwa mukuru w’igihugu cya Lituwaniya, mu kwezi kwa karindwi k’uyu mwaka. Yatumiye Perezida Zelenskiyy kuzayijyamo.

Mu 2008, inama y’abakuru b’ibihugu ba OTAN, bari bateraniye i Bucharest, umurwa mukuru wa Romaniya, bavuze ko Ukraine izashira ibe umunyamuryango. Ariko na n’ubu ntibaratera n’intambwe ya mbere yo kuyemerera.

Mu kwezi kwa cyenda gushize, Ukraine yongeye gusaba kwinjira kwihuse muri OTAN.

I Moscou, umuvugizi wa Perezida Putin, Dmitry Peskov, yatangarije abanyamakuru ko kubuza Ukraine kwinjira muri OTAN bikiri mu migambi y’intambara Uburusiya bwitwa “ikorwa kidasanzwe cya kisirikare” muri Ukraine. Ati: “Ukraine muri OTAN byaba ari icyago gikomeye ku gihugu cyacu no ku mutekano wacyo.”

OTAN, umuryango w’ubutabarane bwa gisirikare, irangajwe imbere na Leta zunze ubumwe z’Amerika. Yashinzwe mu 1949. Ubu igizwe n’ibihugu 31.

Icya nyuma giherutse kwinjiramo muri uku kwezi ni Finlande. Mugenzi wayo baturanye, Suwede, nayo iri hafi cyane kwinjiramo.

Ibindi bihugu byose bya OTAN byarayemereye, hasigaye Turkiya na Hongriya. Amerika ibisaba kuyiha umugisha wabyo mbere y’ukwezi kwa karindwi gutaha.

Finlande na Suwede bari bamaze imyaka n’imyaka batagira aho babogamiye. Bahinduwe n’igitero cy’Uburusiya kuri Ukraine.