Bwana Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika araregwa ibyaha 34 byo guhimba amakuru yerekeranye n’ubucuruzi mu rwego rwa mbere, ibyaha bikomeye bishobora kumuviramo gufungwa imyaka ine kuri buri cyaha.
Bwana Trump yitabye urukiko rw’i New York kuri uyu wa Kabiri ahakana ibyaha aregwa. Iyi nkuru y’Ijwi ry’Amerika iragaruka mu buryo burambuye ku byaha uyu wahoze ategeka Amerika ashinjwa.
Ibyo birego bikubiye mu nyandiko nshya y’ibirego yasohowe n’inteko ngenzabyaha y’abaturage y’i New York mu cyumweru gishize.
Iyi nyandiko y’ibirego yatumye biba ubwa mbere mu mateka y’Amerika perezida uriho cyangwa uwahoze ari perezida arezwe ibirego nshinjabyaha. Ni inyandiko yaje mu gihe Bwana Trump ashaka guhatanira guhagararira ishyaka ry’Abarepubulikani mu matora ataha ya 2024.
Inyandiko y’ibyo aregwa yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kabiri nyuma y’aho Bwana Trump agaragaye bwa mbere mu rukiko rwa Manhattan, aho yahakanye ibyaha byose aregwa.
Ibyo birego bishingiye ku mafaranga menshi yanyujijwe kuri Michael Cohen wahoze ari umunyamategeko wa Trump mu gihe cy’ibikorwa byo kwiyamamaza bya 2016, hagamijwe kwishyura umukinnyi wa filimi z’abakuru. Uyu yavugaga ko yagiranye imibonano mpuzabitsina na Bwana Trump mu myaka icumi yabanje.
Abashinjacyaha bavuga ko kwishyura amadolari ibihumbi 130 y’Amerika byari mu mugambi uciye ukubiri n’amategeko wo kuburizamo inkuru zashoboraga guhungabanya kandidatire ya Trump.
Uwo mugambi warimo Bwana Trump, umunyamategeko Michael Cohen, ndetse na Bwana David Pecker, nyir’ikinyamakuru “The National Enquirer, waguze uburenganzira ku nkuru nyinshi ntiyigere azitangaza.
Muri uwo mugambi kandi, nk’uko abashinjacyaha babivuga, Pecker wari inshuti y’igihe kirekire ya Trump, yakoze ubundi bwishyu bubiri, burimo aho yishyuye uwahoze ari umunyamiderikazi w’ikinyamakuru Playboy.
Ahandi naho Bwana Pecker bikavugwa ko yishyuye uwahoze ari umuzamu ku nyubako Trump Tower ya Donald Trump wavugaga ko Trump afite umwana yabyaye hanze – amakuru byaje kumenyekana ko yari ikinyoma.
Bwana Trump muw’2017 yishyuye umunyamategeko Cohen amafaranga yari yararishye Daniels, ariko abashinjacyaha bakavuga ko habayeho kujijisha, ubwo bwishyu bukitirirwa “serivisi z’ubwunganizi mu mategeko” Cohen atigeze atanga.
Muri uko kwishyurana, abashinjacyaha bavuga ko Trump yakiraga inyemezabuguzi z’impimbano za Cohen, nawe agatanga impapuro zo kwishyuriraho, kandi ayo mafaranga yishyuwe Cohen mu byiciro bya sheki ibihumbi 35 by’amadolari buri kwezi.
Ubwo buriganya, Bwana Alvin Bragg umushinjacyaha wa Manhattan, yavuze ko bwagiye bukorwa inshuro nyinshi mu mwaka w’2017.
Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’aho Trump yitabiye urukiko, umushinjacyaha Bragg yagize ati: “mu mezi icyenda yikurikiranya, uregwa yabaga afite inyandiko mu kiganza cye, zikubiyemo ikinyoma gikomeye, cy’uko arimo kwishyura Michael Cohen kuri serivisi z’ubwunganizi yakoze muw’2017.”
Byose hamwe, abashinjacyaha bavuga ko, uruhererekane rw’ibikorwa 34 “by’ibinyoma mu bucuruzi” byakozwe hagati y’ukwa Kabiri n’ukwa 12 muw’2017.
Buri kimwe gihagarariwe n’inyemezabuguzi yatanzwe na Cohen, inyemezabwishyu yatanzwe n’ikigo “Trump Organization” ubumbiye hamwe ibigo by’ubucuruzi bya Trump, cyangwa se sheki yatanzwe na Trump ubwe cyangwa ikigo cye.
Ayo makuru yose hamwe ni yo shingiro rya buri kirego nshinjabyaha muri 34 Trump akurikiranyweho.
Nk’urugero, ikirego cya mbere, cyerekeranye n’inyemezabuguzi – fagitire ya mbere Bwana Cohen yatanze kuri Trump Organisation ku itariki ya 14 y’ukwa kabiri muw’2017. Iyo fagitire y’ibihumbi 70 by’amadolari y’Amerika byavugwaga ko ari iyo kwishyuza “serivisi z’ubwunganizi mu mategeko” yatanze mu kwezi kwa Mbere n’ukwa Kabiri. Ariko mu by’ukuri, inyandiko y’ibirego ikavuga ko, ayo yari ayo kwishyura igice cy’ubwishyu Cohen yahaye Madamu Daniels.
Ikirego cya kabiri n’icya gatatu, byerekeranye n’impapuro z’ubwishyu zatanzwe na Trump Organization nk’igisubizo ku nyemezabuguzi bari bakiriye, mu gihe ikirego cya kane gishingiye kuri sheki y’amadolari ibihumbi 70 Bwana Cohen yasinyiwe n’ikigo Donald J. Trump Revocable Trust.
Zose hamwe, Cohen yakiriye sheki 11 zivuye kuri Trump, zifite agaciro k’amadolari ibihumbi 420 – ni ukuvuga arenga miliyoni 430 mu mafaranga y’u Rwanda. Sheki ebyiri za mbere zishyuwe n’ikigo cy’ubucuruzi cya Trump, naho izisigaye zishyurwa kuri konti bwite ya Trump ubwo yari mu nshingano nk’umukuru w’igihugu.
Abashinjacyaha ibyo babisobanuye mu “nyandiko y’ibimenyetso” iherekeza inyandiko y’ibirego.
Muri iyo nyandiko y’ibimenyetso ubushinjacyaha buvuga ko “buri sheki yatunganijwe na Trump organization, kandi buri yose yitirirwaga ikiguzi cya serivisi z’amategeko zatanzwe mu kwezi runaka kwa 2017 hagendewe ku masezerano utanga serivisi yari afite.”
Bukongeraho ko “inyandiko z’ubwishyu, zabitswe kandi zikabungabungwa n’ikigo Trump Organization, zari ibinyoma byabeshywe leta ya New York.”
Guhimba amakuru yerekeranye n’ubucuruzi cyangwa “kwinjiza inyandiko y’ikinyoma mu makuru y’ubucuruzi bw’ikigo” ni icyaha muri leta ya New York.
Umushinjacyaha Bragg ibi yabyise “uburyo bw’indamu” buturuka mu mikorere yubakiye ku kinyoma.
Iki cyaha ubusanzwe kibarwa mu byaha bito, bidashobora kurenza igihano cyo gufungwa umwaka umwe. Ariko kirazamuka kikajya mu rwego rw’ibyaha bikomeye – ku buryo cyahanishwa igifungo cyo kugera ku myaka ine – iyo gikozwe hagamijwe gukora cyangwa guhishira ikindi cyaha.
Mu gihe inyandiko y’ibirego itagaragaza ibindi byaha Trump yaba akurikiranyweho, abashinjacyaha, haba mu nyandiko yabo y’ibimenyetso ndetse n’ibyo batangarije mu ruhame nyuma y’aho yitabiye, bavuze ko haba harabayeho ukurenga ku mategeko kwinshi gushobora gukoreshwa nk’ibindi byaha bishamikiye kuri icyo muri uru rubanza.
Rimwe mu mategeko yaba yarahonyowe na Trump, ni itegeko ryerekeranye n’amatora muri leta ya New York, rivuga ko “gushishikariza cyangwa kubuza” itorwa ry’umukandida bikozwe mu “buryo bunyuranyije n’amategeko” ari icyaha. Muri iyo leta ya New York, “uburyo bunyuranyije n’amategeko” akenshi busobanuye imyitwarire itemewe n’amategeko.
Ikindi ni uguhonyora amategeko y’igihugu agenga ibikorwa byo kwiyamamaza, ateganya umusanzu w’abakandida uri munsi cyane y’amadolari ibihumbi 130 yishyuwe Daniels.
Icya nyuma, abashinjacyaha bavuga ko mu kurenga ku mategeko agenga imisoro muri New York, amafaranga yishyuwe yatanzweho amakuru y’ikinyoma ku buyobozi bushinzwe imisoro muri New York.
Bwana Joshua Santon, umunyamategeko mu rugaga Perry Guha, yavuze ko ibi byaha by’inyongera Trump akekwaho bishobora gutuma abashinjacyaha bavuga ko, kuri buri kwica itegeko rya New York ryerekeye inyandiko z’ubucuruzi Trump yakoze, yabaga agamije gukora ibindi byaha byinshi.
Mu kiganiro n’Ijwi ry’Amerika, Bwana Santon wanditse cyane kuri uru rubanza, yagize ati: “Ibyo binabashyira mu mwanya wo… kumuhamya icyaha niba babasha kwerekana ubushake bwo gukora buri kimwe muri ibyo byaha. Kandi biranaha umushinjacyaha wa Manhattan ikintu gusa nk’icyizere mu bihe by’urubanza bigaragara cyane ko Trump agiye kwinjiza inyandiko ihanaka ibyo aregwa.”
Mu bihe byahise, abashinjacyaha ba New York bakoresheje sitati yerekeranye no “guhimba inyandiko z’ubucuruzi” mu kuburana ibyaha byagutse bigendanye n’imyitwarire, ku kuva ku mategeko yo kurenga ku ibanga rya banki kugeza ku guhishira amakuru y’ibyaha byerekeranye n’imibonano-mpuzabitsina.
Nubwo biri uko ariko, impuguke nyinshi mu by’amategeko ziribaza ku kitegererezo gishya ku zindi manza iyi nyandiko y’ibirego itanga.
John Malcolm, umuyobozi wungirije w’umuryango Heritage Foundation utsimbaraye ku mahame y’ibya cyera, yavuze ko mu gihe urubanza rwa Trump “rudakomeye byihariye,” ariko rutanahita ruteshwa agaciro.
Mu kiganiro n’Ijwi ry’Amerika, Bwana Malcolm yagize ati: “Ibi ni ibyaha bikomeye. Ugomba kubyitaho cyane. Ariko nibwira ko ari ikirego kidasanzwe.
Bwana Malcolm avuga ko Minisiteri y’Ubutabera na Komisiyo y’igihugu y’amatora – inzego zombi zishinzwe guperereza ku ihonyangwa ry’amategeko yerekeranye n’imikoreshereze y’imari mu kwiyamamaza – zasuzumye iby’imyishyurire idahwitse ndetse zisoza amaperereza yazo ntacyo zireze Bwana Trump.
Ati: “Donald Trump, nibwira ko, agiye kubona uburyo bwinshi bwo kwiregura yashingira kuri iki. Ikiyongera ku kuba agiye kugerageza kwamagana iki kirego avuga ko gishingiye ku kumwibasira, agiye no gutanga ingingo y’uko nta wundi muntu waba yarigeze kuregwa mu buryo nk’ubu, ibyo nsa n’utekereza ko byaba ari ukuri.”
Your browser doesn’t support HTML5