Uko wahagera

Trump Yagiye i New York Kwumva Ibirego Ashinjwa


Indege bwite ya Trump
Indege bwite ya Trump

Donald Trump wahoze ari perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, yavuye muri Leta ya Florida ajya mu mujyi wa New York kuri uyu wa mbere, kwumva ibirego ashinjwa byo guhonga umugore, Stormy Daniels, wakinaga filimi z’abakuze zo guhuza ibitsina, mbere y’itora ryo mu 2016.

Umutekano wakajijwe mu gice cya Manhattan mu mujyi wa New York. Byitezwe ko Trump azishyikiriza ibiro by’umushinjacyaha wa Manhattan, ejo kuwa kabiri. Ashobora kuzatereshwa igikumwe, no gufatwa amafoto, mbere yo kujya imbere y’umucamanza, aho azemera cyangwa agahakana ibyaha.

Trump, wo mw’ishyaka ry’abarepuburikani ushaka kuzongera kwiyamamariza umwanya wa perezida umwaka utaha, ni we muntu wa mbere mu babaye abaperezida b’Amerika ushinjwe mu rwego rw’amategeko mpanabyaha.

Ibisobanuro ku byaha ashinjwa bikubiye mu nyandiko y’ikirego y’urukiko ngenzabyaha rw’abaturage, ntibyashyizwe ahagaragara. Trump yavuze ko ari umwere kandi n’abamushyigikiye bashatse kugaragaza ko ibyaha aregwa bishingiye kuri politiki.

Mu byo yanditse ku mpuga nkoranya mbaga, mw’ijoro ry’ejo ku cyumweru, Trump yavuze ko ateganya kuva iwe, i Mar-a-Lago, saa sita akerekeza ku muturirwa we i Manhattan, mbere yo kwitaba urukiko, mu gitondo cy’ejo kuwa kabiri.

Itsinda ry’abambari be bake ryari ritegereje kugirango rimwereke ko rimushyigikiye, ku kibuga cy’indege cya Palm beach muri Florida. Ni ho yahagurukiye yerekeza mu mujyi wa new York.

Umutegetsi mu rukiko yavuze ko Trump azahagera saa munani n’iminota 15 kuri uyu wa kabiri. Umujyi wa New York mu mpera z’icyumweru, watangiye gushyiraho za bariyeri, iruhande rw’aho abanyamaguru banyura, hafi y’umuturirwa rwa Trump “Trump Tower” no ku nyubako y’urukiko ruri mu bice bya Manhattan.

Umutegetsi mu rukiko yavuze ko uyu munsi kuwa mbere, umucamanza ari bufate icyemezo niba kamera no gufata za videwo bizaba byemewe mu cyumba cy’urukiko. (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG