CPI Ihanganye na Prezida w'Uburusiya

Prezida w'Uburusiya Vladimir Putin

Mu itangazo imaze gushyira ahagaragara, CPI ivuga ko “bwana Vladimir Vladimirovich Putin akekwaho icyaha cy’intambara cyo kwiba abaturage, ni ukuvuga abana, mu bice bya Ukraine Uburusiya bwigaruriye no kubajyana nk’umunyago mu Burusiya.”

Uretse Perezida Putin, CPI yasohoye n’impapuro zo guta muri yombi umugore witwa Maria Alekseyevna Lvova-Belova, komiseri ushinzwe ibibazo by’uburenganzira bw’umwana mu biro bya perezisda w’Uburusiya. Nawe akekwaho ibyaha bimwe na Perezida Putin.

Gusa rero, CPI isobanura ko izi mpapuro ivuga zikiri ibanga ku mpamvu z’umutekano w’abahohotewe, uw’abatangabuhamya, n’uwa anketi zose, muri rusange, zigikomeza. Iratangaza ko kuzivuga ari uburyo bwo gukangurira rubanda batuye isi kuba “bagira uruhare mu gukumira andi mabi,” muri Ukraine.

(AP & ICC Statment)