Umuryango w’Abibumbye urarega Uburusiya ko bwakoze ibyaha by'intambara byinshi muri Ukraine. Ni umwanzuro wa Komisiyo yigenga yashinzwe mu kwezi kwa gatatu 2022 n’inteko y’uburenganzira bwa muntu ya ONU ifite icyicaro i Geneve mu Busuwisi. Ivuga ko yawugezeho ihereye ku buhamya bw’abantu barenga 500, amafoto n’amashusho ya satelite, no gusura za gereza n’imva zirimo imirambo.
Mu byaha Komisiyo itangaho ingero, harimo ubuhotozi, iyicarubozo, no kwiba abana muri Ukraine, Uburusiya bukabatwara. Isobanura uburyo abasirikare b’Uburusiya bakorera iyicarubozo abaturage b’inzirakarenga batari abarwanyi, nko kubashiririza n’amashanyarazi ari bazima, no kubanika bacuramye.
Icyegeranyo cya Komisiyo ya ONU gisohotse mu gihe Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, CPI, rw’i La Haye mu Buholandi ruteganya gusohora impapuro zo guta muri yombi bamwe mu bategetsi b’Uburusiya ku byaha byo gushimuta abana ba Ukraine no kwibasira abasivili ku buryo bwagambiriwe. Uburusiya buhakana gukora amabi muri Ukraine.
Facebook Forum