Guhagarika by'Agateganyo Uburobyi Kuri Tanganyika Bizagira Izihe Ngaruka?

Abarobyi ku kiyaga cya Tanganyika

Mu Nkambi ya Lusenda iri mu burasizuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo impunzi z'Abarundi bakorera imirimo itandukanye ku kiyaga cya Tanganyika bahangayikishijwe n'icyemezo giheruka gufatwa n'ibihugu bine bisangiye ikiyaga Tanganyika cyo gufunga ibikorwa by’uburobyi mu gihe cy’amezi atatu.

Ibyo byakozwe mu rwego rwo kugira ngo umusaruro w'amafi yabonekaga muri icyo kiyaga ushobore kwiyongera. Gusa abarobyi n'abandi bakoraga imirimo kuri icyo kiyaga bavuga ko muri iki gihe batazaba borohewe.

Baravuga ko muri ibi bihe bugarijwe n’inzara batunzwe n’imirimo bakorera ku kiyaga cya Tanganyika mu gihe ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa, PAM ritinda kubaha ibiribwa.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Vedaste Ngabo yateguye inkuru irambuye kuri iki kibazo ushobora gukurikira mu ijwi rye hano hepfo.

Your browser doesn’t support HTML5

Impunzi z'Abarundi Zibangamiwe n'Ihagarikwa ry'Uburobyi kuri Tanganyika