Kongo: Abarwanyi ba M23 Banze Kurekura Ibice Bigaruriye

Ingabo z'Umutwe wa M23 zaherukaga kurekura bimwe mu bice zari zigaruriye birimo Rumangabo n'ahandi (Photo.Guervhom Ndebo/AFP)

Umutwe w’inyeshyamba za M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo watangaje ko utiteguye kuva mu bice wari wigaruriye.

Inama zinyuranye zigamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa kongo zirimo iheruka kubera i Bujumbura mu Burundi, zari zemeje ko M23 irekura ibice yigaruriye kugirango hakurikizwe gahunda yo gukemura ibibazo byo muri ako gace mu nzira y’amahoro.

Umutwe wa M23 ushinja leta ya Kongo gufatanya n’inyeshyamba zinyuranye zavuye mu bindi bihugu nka FDLR na ADF-NALU kugirira nabi abaturage, ukemeza ko uri muri ibyo bice wafashe mu rwego rwo kurinda abaturage.

Hagati aho, mu burasirazuba bwa Kongo hakomeje imyigaragambyo igamije kwamagana umutwe w’ingabo zoherejwe n’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba kubungabunga umutekano muri icyo gihugu basaba ko zitaha kuko zitarwanyije umutwe wa M23.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika, Gloria Tuyishime, yabiteguyeho inkuru irambuye mushobora kumva mu ijwi rye hano hepfo.

Your browser doesn’t support HTML5

Muri Kongo Leta n'Umutwe wa M23 Barashinjanya Ibikorwa Bihohotera Abaturage