Uko wahagera

Imirimo Yiriwe Ihagaze Muri Kivu y'Epfo Basaba Ko Ingabo Za EAC Ziva Muri Kongo


Imirimo yahagaze mu duce twinshi twa Kivu y'Epfo
Imirimo yahagaze mu duce twinshi twa Kivu y'Epfo

Muri Kivu y'Epfo imirimo yiriwe ihagaze ku busabe bw'imiryango ya Sosiyete Sivili yasabye abaturage kutagira imirimo bakora mu rwego rwo gusaba ko ingabo z’umuryango w’Afurika y’uburasizuba zivanwa muri Kongo.

Bavuga ko izo ngabo zananiwe kurwanya M23 mu bice by’intara ya Kivu ya ruguru.

Hirya no hino mu mijyi minini n'imito igize intara ya Kivu y’epfo nka Bukavu Uvira, Kamituga na Baraka nta mirimo yakozwe kubera iyi myigaragambyo.

Aho Ijwi ry'Amerika ryanyuze mu mujyi wa Uvira, amaduka yari afunze, abanyeshuri ntibize, ibinyabiziga nabyo nta byagaragaye mu ibarabara ndetse n’amasoko ntiyaremye.

Kelvin Bwija, umwe mu bayobozi ba Sosiyete Sivili yo muri Uvira uri mu bateguye iyi myigaragambyo avuga ko bakoze iyo myigaragambyo kugirango bagaragarize umukuru w'igihugu ko batishimiye amasezerano amaze iminsi asinyana n'abategetsi bo mu karere.

“Twakoze i myigaragambyo mu ntara ya Kivu y’epfo muri rusange mu rwego rwo kubwira guverinema ya Kongo ko tudashaka ko Prezida wacu akomeza gusinya amasezero. Ntidushaka ko igihugu cyacu cya Kongo ko bagicamo ibice.

Bamwe mu baturage batuye muri uyu mujyi wa Uvira bavuga ko bashima uburyo imyigaragambyo y’uyu munsi yaranzwe ni ituze kuko nta muntu bahutaje cyangwa ngo bahutaze ibintu by’abantu nkuko byagiye bikorwa za Goma na Uvira mu minsi ishize.

please wait

No media source currently available

0:00 0:03:53 0:00

Gusa nubwo amashyirahamwe atandukanye agenda akangurira abaturage gukora iyi myigaragambyo, hari abaturage basanga nta musaruro itanga kuko atari bwo bwa mbere ibaye ariko ntihagire igihinduka mu byo ayo mashyirahamwe aba yasabye.

Umuyobozi w’umujyi wa Uvira, Kiza Muhato yavuze ko itegeko nshinga rya Kongo ryemerera abantu kwigaragambya binyuze mu buryo bwemewe n’amategeko ariko yabujije abateguye imyigaragambyo kutagira umuntu bahutaza cyangwa ngo bafunge ibarabara .

Aya mashyirahamwe yigenga yakoresheje iyi myigaragambyo yo gusaba ko ingabo z’umuryango w’Afurika y’uburasirazuba zivanwa muri Kongo, mu gihe inama y’abayobozi bakuru b’ingabo za EAC yabereye i Nairobi yavuze ko ingabo za EAC zizajya mu bice M23 izavamo.

Aho muri iryo taganzo bagaragaza ko Uburundi buzohereza ingabo muri Sake, Kirolirwe na Kitshanga, naho Kenya ingabo ikohereza Kibumba, Rumangabo, Tongo na Kishishe.

Ku ruhande rwayo, Sudani izohereza i Rumangabo hamwe n'ingabo za Kenya. Uganda izohereza mu karere ka Bunagana, Kiwanja, Rutshuru na Mabenga.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG