Umushumba wa kiriziya Gatorika Papa Fransisko, yayoboye imihango yo guherekeza uwo yasimbuye, papa Benedigito wa 16 witabye Imana kuwa gatandatu ku myaka 95 y’amavuko.
Abantu ibihumbi n’ibihumbi bateraniye hanze ya Bazilika ya Mutagatifu Petero, bareba kandi bakomera amashyi abari batwaye isanduku yarimo umurambo wa Papa Benedigito nyuma yaje gushyirwa kuri aritali.
Habaye iminsi itatu yo gusezera kuri Beneditigo mbere y’imihango yo kumushyingura yitabiriwe n’abantu barenga 200,000 bagiye kumwunamira.
Papa Fransisko mu butumwa yatanze, yagarutse ku “bushishozi” bwa Benedigito, ubwuzu bwe n’ukwemera kwe gukomeye.
Benedigito yabaye Papa imyaka hafi 8 mbere yo gufata ikiruhuko cy’izabukuru kubera ko atari agifite imbaraga zo gukomeza gukora. Ni we mu papa wa mbere weguye mu binyejana bitandatu.