Papa Benedigito wa 16, wayoboye Kiliziya Gatulika hafi imyaka 8 mbere yo kuba umupapa wa mbere weguye kuva mu myaka 600 yari ishize, yapfuye kuri uyu wa gatandatu afite imyaka 95.
Ni nyuma y’aho uwamusimbuye ari we Papa Faransisiko yari amaze iminsi asaba abakirisitu b’isi yose kumusabira. Leta ya Vatikani yatangazaga ko ubuzima bwe burushaho kugenda nabi kubera izabukuru.
Leta ya Vatikani ivuga ko kuva kuri uyu wa mbere, mbere y’uko ashyingurwa, umubiri w’uyu wahoze ari papa uzaba uruhukiye muri Bazilika yitirewe Mutagatifu Petero. Kuwa kane w’iki cyumweru kije, Papa Faransisiko azamusomera misa yo kumushyingura ku rubuga rwitiwe Mutagatifu Petero.
Ubwo yatunguraga isi yose muw’2013 agatangaza ko yeguye, Benedigito yavuze ko atagifite imbaraga, zaba iz’umubiri n’izo mu mutwe, ku buryo yabasha kuzuza inshingano nka Papa.
Kuva aho igiriye mu kiruhuko cy’izabukuru ntiyakunze kugaragara mu ruhame. Imyaka ya nyuma y’ubuzima bwe yayihariye umwiherero n’isengesho aho yabaga mu kigo cy’abihaye Imana cya Vatikani.
Mu ibaruwa yo muw’2018 yandikiye ikinyamakuru Corriere della Sera cyo mu Butaliyani yasobanuye uburyo “imbaraga ze z’umubiri zigenda zigabanuka cyane”, avuga ko “ari imbere mu rugendo rwerekeza imuhira.”
Papa Benedigito, amazina yiswe n’ababyeyi ni Joseph Ratzinger. Yavutse mu mwaka w’1927, i Marktl am Inn mu Budage. Imyaka ye y’ubuto yayimaze mu gace ko mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’Ubudage hafi n’umupaka icyo gihugu gihana na Otrishe.
Yinjiye mu iseminari umwaka umwe mbere y’uko intambara ya kabiri y’isi itangira. Ndetse yaje no kwinjizwa mu gisirikare cy’Ubudage, aho yakoze mu ishami ryari rishinzwe guhangana n’indege z’umwanzi, mbere yo gutoroka igisirikare mu minsi ya nyuma y’iyo ntambara.
Yahise asubira gukomeza amasomo ye y’iyobokamana, hanyuma muw’1951 ahabwa ubupadiri. Nyuma y’imyaka yamaze akora nk’umwarimu ari n’umujyanama w’Inama ya Kabili ya Vatikani, muw’1977 Papa Paul wa 6 yagennye Ratzinger nk’umwepisikopi wa Munich na Freising ndetse nyuma aza no kumugira Karidinali.
Yari Yarakoze Vatikani Igihe Kinini
Ratzinger yamaze imyaka 20 ari umukuru w’ishami rikomeye rishinzwe amahame y’ukwemera i Vatikani, kandi yari inshuti ya hafi n’umujyanama wa Papa Yohani Pawulo wa 2.
Mu kwa kane kw’2005 yayoboye misa yo gushyingura Yohani Pawulo wa 2, ndetse muri uko kwezi aza gutorerwa kuba Umushumba wa Kiliziya Gatulika wa 265.
Igihe cye cy’ubuyobozi nka Papa cyaranzwe n’ibibazo bishingiye ku mahano yo gusambanya abana yavugwaga kuri bamwe mu bayobozi ba Kiliziya. Ibyo byari byaratangiye kugaragara ku buyobozi bw’uwo yasimbuye. Igisubizo cye kuri ibyo bibazo cyabayemo kwirukana abapadiri no gusura akanasaba imbabazi abagizweho ingaruka n’ayo mahano.
Raporo yasohotse mu kwa mbere k’umwaka w’2022 dusoje yamushinje kunanirwa kugira icyo akora ku bibazo nk’ibyo bine ubwo yari umwepisikopi wa Munich. Mu ibaruwa yashyizwe ahagaragara na leta ya Vatikani, Papa Benedigito yemeye ibyo yise “amakosa” mu gukemura ibirego by’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Aha yavuze ko “icyo ashoboye gukora gusa ari ukugaragariza abagizweho ingaruka n’ayo mahano ko atewe ikimwaro cyinshi, agahinda kenshi n’ibyababayeho, kandi abasabye imbabazi abikuye ku mutima.”
Papa Benedigito Yigeze Kuba Intandaro y'Imvururu
Muw’2006, Ijambo Papa Benedigito yavugiye i Regensburg ryakuruye imyigaragambyo ku bo mu idini ya Isilamu hirya no hino ku isi. Muri iryo jambo rye, yasubiyemo amagambo uwahoze ari umwami w’abami w’Ubwami bwa Bizantine yigeze kuvuga, bamwe mu bayisilamu bafata nk’ayibasira idini yabo.
Muw’2013, umukozi we wo mu rugo yahamijwe icyaha cyo gusohora inyandiko zikomeye kandi z’ibanga mu byumba bya Papa no kuziha abanyamakuru.
Ubwo Benedigito yajyaga mu kiruhuko cy’izabukuru, Bwana Brennan Pursell, umwe mu banditse ibitabo bivuga ku buzima bw’uyu mupapa, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko azibukwa cyane nk’umwarimu.
Yagize ati: “Umurage we nka Papa uzakomeza kugaragara mu nyandiko ze, hejuru ya byose, muri katesheze, mu mabaruwa yagiye yandika, ndetse mu nyandiko nyinshi zitandukanye. Hanyuma rero ku bantu bakunda gusoma gusa ibiri kuri interineti, bashobora kwibonera uburyo uyu mugabo yatanze umusanzu ukomeye ku nyigisho za kiliziya.”
Padiri Thomas Reece wo kuri Kaminuza ya Georgetown muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yavuze ko Benedigito yari afite “ibitekerezo bikomeye ku mahame, amavugurura, n’imigenzo bya kiliziya.” Ndetse ko “atatinyaga gukurikirana abapadiri n’abandi bihaye Imana batemeranyaga nawe – akenshi agerageza kubacecekesha.”
Facebook Forum