N’ubwo umupaka wa Bunagana hagati ya Uganda na Kongo wafunze kuva aho inyeshamba za M23 zawufatiye, ubu hirirwa uruja n’uruza rw’abantu cyane cyane abanye Kongo bamwe bataha bava mu nkambi zo muri Uganda, abandi baza mu gihugu guhaha.
Uko ni uko byirirwa muri iyi misi i Bunagana, iminota mike ubona abantu baje ari benshi bikoreye ibintu biremereye, bambuka baja muri Kongo baturutse Uganda, undi munota ukabona abandi binjira muri Uganda ari ntacyo bikoreye.
Twamenye ko abinjira bava iwabo kuza guhaha, bagasubirayo bikoreye, abandi mu bikoreye imizigo akaba arabahunguka.
Benshi mu bo twavuganye bavuga ko bamaze igihe batumva urusaku rw’amasasu, kandi ko bafite umutekano, ariko ngo ntabgo bazi igihe uyu mutekano uzamara bataribongera guhunga.
Haba ku ruhande rwa Uganda n’urwa Kongo, nta muntu ubuzwa kwinjira, uwariwe wese n’ibyo afite arinjira kandi agasohoka, icyakora ku ruhande rwa Uganda abinjira bagomba gukaraba intoki n’amazi arimo umuti kandi bagapimwa umuriro mu rwego rwo kwirinda ibyorezo birimo Ebola na Covid 19, nk’uko abashinzwe iby’ubuzima bari bari aho babitubwiye.
Inkuru ya Ignatius Bahizi, akorera Ijwi ry'Amerika muri Uganda
Your browser doesn’t support HTML5