Uko wahagera

RDC: Abaturage Bariye Karungu Batwitse Imodoka Ebyeri za MONUSCO


Abaturage ba Kongo batuye muri Kanyaruchinya mu burasirazuba bw'igihugu bashwanyuza imodoka za MONUSCO bamaze gutwika taliki 2/11/2022
Abaturage ba Kongo batuye muri Kanyaruchinya mu burasirazuba bw'igihugu bashwanyuza imodoka za MONUSCO bamaze gutwika taliki 2/11/2022

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo abaturage batwitse imodoka ebyeri z’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kurinda amahoro muri icyo gihugu (MONUSCO). Zatwikiwe ahitwa Kanyaruchinya mu birometero 5 ugana mu mujyi wa Goma.

Ababibonye bavuze ko abaturage bazitwitse bashinjaga ingabo za MONUSCO kugemurira ibikoresho bya gisirikare inyeshyamba za M23.

Mu kanya Jimmy Shukrani Bakomera, umunyamakuru ukorera muri ako gace amaze kuvugana na Geoffrey Mutagoma amutekerereza uko byagenze.

please wait

No media source currently available

0:00 0:06:19 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG