Perezida Museveni wa Uganda mu ntangiriro z’iki cyumweru yatangaje ko umuhungu we Jenerali Muhoozi Kainerugaba atazongera kugira icyo avuga ku birebana n’imikorere ya leta akoresheje urubuga rwe rwa Twitter.
Gusa Generali Muhoozi akaba n’umujyanama wa Perezida Museveni ku bikorwa bidasanzwe, yavuze ko ntawamubuza gukoresha urwo rubuga.
Muri Uganda abakurikirana hafi ibya politike babona bate uko kutavuga rumwe? Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika, Venuste Nshimiyimana, yavuganye na bwana Bernard Sabiiti, umusezenguzi ukurikiranira hafi politike ya Uganda n’akarere k’ibiyaga bigali abanza kumubaza uko abona uko kutavuga rumwe.
Your browser doesn’t support HTML5