Uko wahagera

Prezida wa Uganda Yadugije Umuhungi Wiwe kw'Ipete rya Jenerali


Perezida Museveni wa Uganda yazamuye umuhungu we Muhoozi Kainerugaba kuva kuri liyetona Jenerali amugira Jenerali maze amuvana ku mwanya w'umuyobozi w'ingabo zirwanira ku butaka. Kugeza ubu ntibiramenyekana niba ibi byatewe n'ubutumwa Muhozi yanditse kuri Twitter buvuga intambara ku gihugu cy'abaturanyi cya Kenya.

Ku mugoroba wo ku wa mbere, ubutumwa budasanzwe bwatangiye guhererekanywa ku rubuga mpuzambaga rwa Twitter. Bamwe mu baturage ba Kenya n’aba Uganda ku mbuga basubiza ibyari byanditswe n’umuhungu wa perezida wa Uganda. Uyu yari yanditse ko uwahoze ari perezida wa Kenya Uhuru Kenyata atagombaga kuva ku butegetsi, ko yari akwiye kongera kwiyamariza manda ya gatatu kandi ko yari gutsinda bitagoye.

Ubundi butumwa yakurikijeho, uyu mujenerali yavuze ko we n’ingabo ze bashobora gufata Nairobi umurwa mukuru wa Kenya mu gihe cy’ibyumweru bibiri.
Ibisubizo by’abaturage benshi ku mpande zombi byamaganye ibyo umuhungu wa perezida yanditse. Bamwe bamugereranya n’uwahoze ari perezida wa Uganda Idi Amini uzwiho kuba yari umutegetsi w’igitugu, ukandamiza uburenganzira bwa muntu kandi wakundaga intambara.

Mu gihe yari perezida mu myaka ya za 70, Idi Amini yashakaga gufata ibice by'uturere twa Kenya na Tanzaniya avuga ko ari utwa Uganda. Ibisubizo byinshi byaturutse muri Kenya byanenze Jenerari Muhoozi bavuga ko asa nkaho atumva aho ububasha bwe bugarukiye. Abandi banditse bati, imyumvire y’ubutegetsi bw’igitugu ya se Museveni yunva ko igomba no kugera muri Kenya.

Bamwe mu banyapolitiki bo muri Kenya barimo n’umuvugizi w’inteko ishinga amategeko nabo banenze ibyo Muhoozi yanditse. Abandi basabye ko ambasaderi wa Uganda muri Kenya agomba guhamagarwa kugira ngo asobanure ayo magambo y’umujenerari w’igihugu ke.

Minisitiri w’ububanyi n'amahanga wa Kenya utararahira, Alfred Mutua, yanditse ku rubuga rwe rwa twitter ko muri iki gitondo yagiranye ibiganiro n’ambasaderi wa Uganda muri Kenya Hassan Galiwango, basangira icyayi, kandi byose byagiye neza.

Nyuma ya saa sita, minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda yasohoye itangazo rivuga ko politiki y’ububanyi n’amahanga batayikorera ku mbuga nkoranyambaga. Yongeraho ko kandi ko baha agaciro gakomeye umubano w’ibihugu byombi ushingiye ku mateka asangiye, indangagaciro rusange, kubahana n'icyifuzo cyo kubaka umuryango wunze ubumwe wa Afrika y'uburasirazuba.

Ijwi ry'Amerika ryabajije umuvugizi w’ingabo z’igihugu cya Uganda, Brigadier Jenerali Felix Kulaijye, uburyo amagambo y’umusirikare wabo wo hejuru ashobora guteza ingaruka mbi ku mibanire y’umutekano hagati y’ibihugu byombi.

Ntabwo ari ubwa mbere umuhungu wa perezida atangaje ibintu bidahuye na politiki mpuzamahanga y’igihugu ke. Ikindi cyatangaje bamwe mu baturage ba Uganda, ni uko uyu musi wazamuwe kw’ipeti rya Jenerali, ariko agahita akurwa mu mabanga y’umuyobozi w’ingabo zirwanira ku butaka.

Mu bihe bishize Jenerali Muhoozi yanditse ku ntambara ibera muri Etiyopiya ashyigikira inyeshyamba, ndetse no ku kibazo cy’umutekano muke muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo. Ibyo yatangaje ku bihugu byombi, ntibyashimishije izo guverinoma. Abadipolomate ba Uganda bagombye kujya muri Etiyopiya gutanga ibisobanuro, kandi byavuzwe ko na Kinshasa itanejejwe n’ayo magambo ashobora kuba yaratokoje umubano wa Kongo na Uganda.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG