William Ruto yavukiye mu giturage cyo mu gace ka Rift Valley mu karere ka Eldoret, mu muryango w’abahinzi n’aborozi aho yaragiraga inka ndetse agafasha n’ababyeyi akazi ko mu mirima y’ibigori n’amashu.
Ruto yavutse mu 1966 ubu afite imyaka 55 y’amavuko. Yari amaze imyaka icumi 10 ari visi perezida wa Kenya.
Ejo kuwa mbere ni bwo Komisiyo y’amatora muri Kenya yatangaje ko Ruto ari we ugiye kuyobora Kenya nyuma y’uko ari we wari umaze gutangazwa ko yatsinze.
Instinzi ye ariko ntabwo abo muri iyi komisiyo bayivugaho rumwe kuko batatu muri bo banze gushyira umukono ku byatangajwe ko Ruto ari we watsinze. Bavuga ko gutangaza uwatsinze amatora bitaciye mu mucyo.
Uwo bari bahanganye muri aya matora, Raila Odinga yatangaje ko amajwi yibwe bityo iki yita ikibazo gikomeye akumvikanisha ko kizarangirira mu rukiko.
Mu gihe William Ruto yiyamamazaga, yakunze kugaruka ku kibazo cy’urubyiruko rutagira akazi yumvikanisha ko azashyira umuhati mu guteza imbere abakiri bato, kuko nawe yavukiye mu muryango ukennye.
Ruto yazamutse cyane muri politiki nyuma y’amatora yo muri 2007 yakurikiwe n’imfu nyinshi z’abantu bapfuye nyuma yo gutangaza uwari watsinze amatora y’icyo gihe.
Icyo gihe urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwamushinje ibyaha birimo ibyibasiye inyokomuntu, rumushinja ndetse guteza imvururu icyo gihe zaguyemo abantu bagera ku 1,200, naho abagera ku 600,000 bakavanwa mu byabo. Urubanza rwe rwasheshwe muri 2016, ubwo yari amaze kuba visi perezida.
Icyo gihe Leta yabaye nkibyitambikamo ibangamira ikusanyamakuru ndetse igira n’uruhare mu byo urukiko rwavuze ko ari ukwivanga kw’abatangabuhamya no kwivanga mu bya politiki.
YAKUZE ARI UMWANA W'UMUNYABWENGE
William Ruto yavukiye ahitwa Sambut, ni mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’umujyi wa Eldoret mu karere ka Uasin Gishu. Ari iwabo, Ruto yororaga intama n’inka, ndetse akajyana n’abana bo mu kigero cye guhiga inkwavu. Yize amashuli abanza atambara inkweto.
Ababyeyi ba William Ruto ni abakritso b’abaporotestanti bakomeye mu idini aho bamutoje kujya ajya gusenga ndetse akaririmba no muri korari. Abazi Ruto mu bwana, barimo abaturanyi n’abanyeshuli biganaga bavuga ko Ruto yatangiye kwerekana akiri muto ko ashobora kuzavamo umuntu ukomeye. Abo banyeshuli bavuga ko iyo mwarimu hari ikibazo yabazaga abandi bose bakakinanirwa, Ruto yazaga ari nk’umutabazi wabo.
Inshuti za Ruto zo mu bwana zavuze ko amaze gukura, yatse ababyeyi be agace gato k’isambu yabo ngo ajye ahingamo ibigori. Ruto yageze aho agurisha inkoko yari yoroye kugirango abashe kujya yikemurira utubazo tw’amafaranga. Iyi nkuru y’ubuzima bugoye yaciyemo, ni yo yakoresheje yiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu nk’uburyo bwo kumvikanisha ko ari umwe mu banyakenya bavukiye mu miryango ikennye.
Mu mwaka w’i 1980, William Ruto yagiye kwiga muri Kaminuza ya Nairobi, yiga ibijyanye n’ibimera aho inshuti ze nanone zavuze ko zabonaga ari kwibanda cyane ku bintu bijyanye na politiki.
Mu mwaka w’i 1997 yahanganiye na Reuben Chesire umwanya wo mu nteko ishinga amategeko mu mujyi wa Eldoret. Uyu Chesire yabaye umunyamategeko akaba n’umuyobozi ukomeye mw’ishyaka ryari ku betegetsi bwa Perezida Daniel Arap Moi ariko Ruto yakoresheje inshuti ze ziramufasha maze yegukana uwo mwanya.
ARANENGWA KUDATEZA IMBERE AHO AVUKA
William Ruto nubwo yahiriwe ndetse akagera ku cyo umuntu yakwita inzozi, ntabwo yigeze ateza imbere akarere avukamo. Abenshi batuye muri ako karere batunzwe n’ubuhinzi naho urubyiruko rukabeshwaho cyane no gutwara abagenzi kuri za moto.
Abaturage batuye mu gace Ruto avukamo bavuga ko yubatse ishuli ndetse agatanga n’inkunga yo kubaka urusengero ariko ubuzima bwabo bukiri hasi cyane.
Bavuga ibi bumvikanisha ko nta mihanda myiza bafite ndetse benshi bagituye mu mazu y’ibyondo adafite ubwiherero bwiza. Yubakiye ariko inzu umuryango we ndetse abaha n’uburyo bwo gukoresha amashanyarazi akoreshwa n’imirasire y’izuba.
Benshi mu banyeshuli biganye na Ruto bemeza ko intsinzi ye ikwiye kujyana n’impinduka. Umwe mu nshuti ze biganye, yavuze ko yagurishaga inkoko kugirango ashobore kugera ku kigero cyabo bityo bizeye ko hari ikintu azazana cy’impinduka ku buzima bwa benshi.