Itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zavuze ko zifite ibimenyetso bifatika ko ingabo z’u Rwanda zifasha kandi zitera inkunga umutwe w’inyeshamba za M23, mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo.
Ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters dukesha iyi nkuru bivuga ko aya makuru bayakuye mu kigeranyo k’ibanga babonye kuri uyu wa Kane. U Rwanda rwakomeje guhakana ibirego Leta ya Kongo irurega ko rufasha cyangwa rutera inkunga inyeshyamba za M23. Ku ruhande rw’inyeshyamba za M23 nazo zihakana zivuye inyuma ko nta nkunga zibona ivuye mu Rwanda.
Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ariko zo zivuga ko zabonye ibimenyetso bidashidikanywaho by’uko hari ibikorwa by’igisirikare cy’u Rwanda bikorwa mu gace ka Rutchuru kuva mu kwezi kwa cyenda k’umwaka wa 2021 kugeza mu kwa karindwi k’uyu mwaka wa 2022.
Izi mpuguke zemeza ko ingabu z'u Rwanda zifatanije na M23 zagabye ibitero ku birindiro by’ingabo za Kongo. Muri iyo raporo itarajya hanze ku mugaragaro izo mpuguke za ONU zikomeza zivuga ko uretse ubwo bufatanye, hari n’intwaro, amasasu n’impuzankano za gisirikare zahaye umutwe wa M23.
Impuguke za ONU, zavuze ko mu bimenyetso zifite harimo amafoto y’ingabo z’u Rwanda ziri mu birindiro by’inyeshyamba za M23, na videwo zafatiwe mu kirere zerekana ingabo z’u Rwanda na M23 ziri hafi y’umupaka w’u Rwanda.
Umuvugizi wa Leta ya Kongo, Patrick Muyaya, yanditse kuri Twitter ko buri gihe ukuli kuzahora kunesha ndetse avuga ko yishimiye imirimo y’impuguke za ONU. Muyaya yagize kandi ati: turizera ko mu minsi ya vuba hazafatwa imyanzuro izarangiza ibibazo, hakaboneka amahoro arambye.
Imirwano ishyamiranije inyeshyamba za M23 na Leta ya Kongo yatumye havuka umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Kongo. Ibi byatumye mu minsi ishize, haduka imyigaragambyo y’abaturage bo muri Kongo bakoze bamagana ingabo za ONU zishinzwe amahoro bazishinja ko ntacyo zamaze igihe cyose zimaze mu gihugu.
Ijwi ry’Amerika ryifuje kumva icyo Leta y’u Rwanda ivuga kuri ibi byatangajwe n’impuguke za ONU ariko isaha y’amakuru igeze tukigerageza, bitaradukundira. Nibemera kutuvugisha turabibagezaho mu makuru yacu ataha.