Uko wahagera

Kagame Avuga Ko Intambara Atariyo Gisubizo cy'Ibibazo Bya Kongo


Perezida Paul Kagame
Perezida Paul Kagame

Prezida Paul Kagame w’u Rwanda yatangaje ko u Rwanda rudatewe ikibazo no kuba Repubulika ya demokarasi ya Kongo yaranze ko rwohereza abasirikari mu mutwe w’ingabo z’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba zizoherezwa mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Kongo.

Yabivuze mu kiganiro yagiranye na televiziyo y’igihugu kuri uyu munsi u Rwanda rwizihirijeho umunsi wo kwibohora ndetse icyarimwe n’umunsi w’ubwigenge.

Ni ikiganiro kibanze cyane ku kibazo cy’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari by’Afrika.

Perezida Kagame yavuze ko icyo igihugu cye cyifuza ari uko ingabo zizoherezwa muri Kongo zafasha gukemura burundu ikibazo cy’umutekano muke mu karere.

Kongo imaze iminsi ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe w’abarwanyi wa M23 umaze iminsi uhanganye n’ingabo za Kongo. Uyu mutwe uherutse kwigarurira umujyi wa Bunagana ku mupaka uhuza Kongo na Uganda.

Perezida Kagame yavuze ko abashinja u Rwanda gufasha M23 bavuga ibintu uko bitari. Kuri we, gukemura ikibazo cya M23 bikeneye kwitwaza uburyo bwa politike aho kuba ubw’intambara.

Yagize ati “Icya mbere, Congo ifite ibibazo byayo igomba gukemura, natwe dufite ibyacu. Nk’ibihugu byigenga, hatabayeho kwivanga mu by’undi, dushobora gukorana tubihisemo. Ntabwo bikwiye ko FDLR, ikwiye guhabwa intwaro ngo itere u Rwanda."

Perezida Kagame yanagarutse ku bindi bitero avuga ko byagabwe n’abarwanyi b’umutwe wa RUD Urunana mu Kinigi mu 2019.

"Twagize ibisasu byarashwe mu Rwanda bivuye muri Kongo byangije imitungo, bikomeretsa abantu, inshuro nyinshi. Turavuga tuti uko byagenda kose dukeneye amahoro twembi, hagomba kubaho amahoro mu Rwanda, hakwiye kubaho amahoro muri Kongo. Dukwiye guhana amahoro."

Perezida Kagame kandi yanavuze ko hari abashatse guhungabanya umutekano w’u Rwanda mu gihe rwari mu bikorwa byo kwakira inama y’abakuru b’ibihugu bihuriye ku rurimi rw’Icyongereza.

please wait

No media source currently available

0:00 0:03:38 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG