Leta y’u Rwanda iravuga ko nta nkunga iyo ari yo yose itera inyeshyamba z’umutwe wa M23. Irasubiza imvugo ya Ministiri w’ububanyi n’amahanga wa Kongo, Christophe Lutundula Apala, yatangarije i Malabo muri Guinee Equatoriale ko "M23 ishyigikiwe na Leta y’u Rwanda yagabaye ibitero ku ngabo za Kongo”.
Umuvugizi wungirije wa Leta y’u Rwanda, Alain Mukurariranda yabwiye Ijwi ry’Amerika, ko u Rwanda rushyigikiye amahoro arambye mu karere ariko ko rutazemera uhungabanya umudendezo w’abaturage barwo.
Bwana Mukurarinda yavuganye na n’Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Venuste Nshimyimana
Your browser doesn’t support HTML5