Impunzi z'Abanyekongo bamaze guhungira muri Uganda banyuze i Bunagana bategetswe gufata icyemezo cyo gusubira mu gihugu cyabo cyangwa kujya mu nkambi y'impunzi y’agatagenyo ya Nyakabande.
Inzego z'Ubutegetsi muri Uganda zivuga ko mu gihe havugwa ibibazo by'umutekano muke, bidakwiriye ko impunzi ziguma hafi y'umupaka w'igihugu zahunze ziturukamo kuko ubwabyo bitaziha umutekano.
Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Ignatius Bahizi ukorera muri Uganda yakurikiranye iki kibazo ategura inkuru mushobora kumva mu ijwi rye hano hepfo
Your browser doesn’t support HTML5