Uko wahagera

Kongo Irashinja u Rwanda Gufasha Inyeshyamba za M23


M23 mu burasirazuba bwa Kongo
M23 mu burasirazuba bwa Kongo

Leta ya Kongo irashinja igisirikare cy’u Rwanda gufasha inyeshyamba za M23 mu bitero zikomeje kugaba ku birindiro by’ingabo za leta-FARDC muri Rutshuru ho mu ntara ya Kivu ya Ruguru.

Igisirikare cya Kongo kiratangaza ko hari ibimenyetso bifatika ko igisirikare cy’u Rwanda kiri muri iyo ntambara ingabo za leta zihanganyemo na M23. Ibyo ni bimwe mu bikubiye mu itangazo ryasohowe n’igisirikare cya Kongo-FARDC kuri uyu wa mbere, Ijwi ry’Amerika yaboneye kopi bigaragara ko ryashyizweho umukono na Jenerali Ekenge Bomusa Sylvain umuvugizi wungirije wa FARDC akaba n’umuvugizi wa Guverineri w’intara ya Kivu ya Ruguru ubu iyobowe mu buryo bwa gisirikare.

Igisirikare cya Kongo kivugamo ko mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 27 rishyira uyu wa mbere tariki ya 28 y’ukwezi kwa gatatu inyeshyamba za M23 zishyigikiwe n’igisirikare cy’u Rwanda-RDF zagabye ibitero ku birindiro bya FARDC biri mu duce twa Tchanzu na Runyonyi ho muri Teritwari ya Rutshuru.

Mu byo ingabo za Kongo zishingiraho zishinja RDF kwifatanya na M23 muri ibyo bitero, nk’uko Jenerali Ekenge abigarukaho muri iri tangazo, harimo abasirikare babiri bafatiwe ku rugamba ngo bemera ko ari abanyarwanda bakagaragaza nomero zibaranga mu gisirikare cy’u Rwanda n’imitwe babarizwamo.

Abo nk’uko igisirikare cya Kongo kibivuga, ni umwe ufite ipeti rya Ajida ndetse na mugenzi we w’umusirikare muto bombi bemera ko ari ab’u Rwanda babarizwa muri batayo ya 65 muri burigade ya 402 zibarizwa i Kibungo mu Rwanda.

Leta y'u Rwanda yo iranyomoza ibyatangajwe na Kongo ko ingabo zayo zifasha imitwe yitwaje intwaro yagabye ibitero muri Tshanze na Runyoni.

Mu itangazo, guverineri w'intara y'Iburengerazuba Habitegeko Francois yavuze ko ibishinjwa u Rwanda nta shingiro bifite.

Habitegeko, avuga ko u Rwanda rudafite abasirikare bahuje amazina n’abavuzwe mu itangazo ry’igisirikare cya Kongo. Agaragaza ko abantu berekanywe bamaze ukwezi barafashwe; ko batafatiwe mu bitero byabaye kuri uyu wa mbere.

Avuga ko ayo mazina yigeze gukomozwaho mu nama isanzwe ihuza inzego z'umutekano ku mpande zombi yabaye mu mpera z'ukwezi kwa kabili.

Amakuru y’ibitero bya M23 muri Tchanzu na Runyonyi yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere. Imiryango ya Sosiyete Sivile y’aho yabwiye itangazamakuru ko bamwe mu baturage batuye utwo turere batangiye guta izabo, ndetse hari ababarirwa mu magana bambutse umupaka wa Bunagana bahungira mu gihugu gituranyi cya Uganda.

Ibitero bya M23 muri Tchanzu na Runyonyi bibaye mu gihe uyu mutwe waherukaga gusohora itangazo aho washinjaga ingabo za leta ya Kongo gushotora abarwanyi bawo aho bategerereje iyubahirizwa ry’amasezerano uwo mutwe wagiranye na leta arebana no gusubizwa mu buzima busanzwe.

Si ubwa mbere u Rwanda ruvugwaho gushyigikira inyeshyamba za M23. Mu ntangiriro z’ukwezi kwa 11 k’umwaka ushize w’2021, ubwo izi nyeshyamba nabwo zuburaga ibitero muri teritwari ya Rutshuru, u Rwanda rwashyizwe mu majwi kuba abarwanyi bateye baba ari ho bahunze berekeza nyuma yo gutsindwa n’igisirikare cya Kongo ndetse ko ari naho bari bateye baturuka.

Icyakora icyo gihe igisirikare cy’u Rwanda, ibyo cyarabihakanye kivuga ko “nta murwanyi wa M23 wigeze uba mu Rwanda, ko ibitangazwa ari icengezamatwara-Propagande rigamije kudobya umubano w’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Kongo”.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG